Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Gukina Na Brazil Mu Marushanwa Y’Abana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

U Rwanda Rugiye Gukina Na Brazil Mu Marushanwa Y’Abana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 June 2023 8:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakipe y’u  Rwanda yamaze kugera ku mukino wa nyuma mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 11 n’icy’abaterengeje imyaka 13 mu irushanwa rihuza amashuri y’Umupira w’Amaguru ya Paris Saint-Germain ku Isi ririmo kubera mu Bufaransa.

Marie Grâce Nyinawumuntu utoza aya makipe avuga ko abana atoza bitwara neza kandi hari icyizere ko bazatwara igikombe.

Abana b’Abanyarwanda bageze kuri uriya mwanya nyuma yo  gutsinda Ubuhinde bw’Uburengerazuba ibitego  5-2 mu batarengeje imyaka 11 ndetse n’ibitego  4-0 mu bantarengeje imyaka 13.

Marie Grâce Nyinawumuntu

Bivuze ko u Rwanda ruzakina na Brésil ku mikino ya nyuma mu byiciro byose.

Ishuri rya Paris –Saint Germain ritoza abana b’u Rwanda rikorera mu Karere ka Huye.

Mu Ukuboza, 2023 ubwo hatahwaga iri shuri, uwari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo witwa Didier Maboko yavuze ko u Rwanda rwizeye ko abana batozwa na Paris Saint-Germain bazavamo abakinnyi beza  bazazamura  umupira w’amaguru ukaba mwiza kurushaho.

Icyo gihe uwavuze mu izina ry’itsinda ryari rihagarariye Paris Saint Germain witwa Nadia yavuze ko umushinga  wo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, ufite aho uhuriye n’umubano mwiza  hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ‘uherutse gusubukurwa’.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré nawe yunze mu rya Nadia avuga ko imikoranire hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ifite byinshi ishingiyeho kandi izaramba.

Abana b’Abanyarwanda batozwa na PSG bari ku isonga

Ishuri ryigisha umupira w’amaguru muri Huye rya Paris Saint Germain rifite umwihariko wo kwigisha abana b’abahungu n’abana b’abakobwa.

Niryo shuri ryonyine rifite uwo mwihariko mu yandi mashuri ya Paris Saint Germain ari hirya no hino ku isi.

Amakipe y'u #Rwanda yageze ku mukino wa nyuma mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 11 n'icy'abaterengeje imyaka 13 mu irushanwa rihuza za Amashuri y'Umupira w'Amaguru ya Paris Saint-Germain ku Isi ririmo kubera mu Bufaransa.
Ni nyuma yo gutsinda Ubuhinde bw'Uburengerazuba ibitego… pic.twitter.com/cZ528VgBSo

— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) June 4, 2023

Indi wasoma: 

Abana Batozwa Na Paris Saint Germain ‘Bazazana Impinduka’ Ku Mupira W’u Rwanda

TAGGED:AmaguruAmbasaderiAnfreBrazilfeaturedIkipeParisUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Leta Irashaka Guca Ibikombe N’Amasahane Bya Plastique Mu Mashuri
Next Article Nyanza: Sankara Yagaragaye Mu Ruhame Yagiye Kwibuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?