Guverinoma y’u Rwanda ibicishije muri Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko igiye gushinga ishuri ry’abashoferi b’umwuga. Ni mu rwego rwo gukarishya ubumenyi mu gutwara ibinyabiziga no kugabanya impanuka zikunze guterwa n’amakamyo.
Umwaka wa 2022 wabaye impanuka nyinshi zatewe n’amakamyo cyane cyane ayo bita Howo.
Zimwe mu mpamvu zatanzwe n’ababikurikiraniye hafi, zari uko hari abazitwarana ubuswa, abandi bakazitwarana umunaniro cyangwa se ubuziranenge bwazo bukaba bukaba budaheruka gusuzumwa.
Impamvu yagarutsweho na benshi ni umunaniro kubera ko b’abashoferi ubwabo barabyemeza.
Bamwe muri bo babwiye RBA ko mu ngamba Letta ifata ngo igabanye izo mpanuka, hagomba no kongerwa ubumenyi bw’abashoferi biga gutwara amakamyo.
Minisitiri w’ibikorwa remezo, Dr. Erenst Nsabimana yatangaje ko hari itsinda ryashyizweho ngo ryige ibibazo byose izi modoka zifite.
Na Polisi yigeze kubera Abasenateri ko hari itsinda riri kureba mu buryo burambuye impamvu zikomeye zitera impanuka zikorwa n’amakamyo aremereye cyane cyane aya Howo.
Dr. Nsabimana yatangaje ko u Rwanda ruteganya gushyirwaho ishuri ryigisha abashoferi uko batwara ziriya modoka mu buryo bw’umwuga.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu minsi yashize nibura buri munsi impanuka zo mu muhanda zahitanaga abantu babiri.
Byagaragaye cyane cyane mu mpera z’umwaka wa 2022.
Iyo mibare yaje kugabanuka uko iminsi yicumaga.