U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko hari ikawa yasuzumiwe ubuziranenge basanga buri hejuru k’uburyo igiye kugurishwa muri cyamunara ku isoko mpuzamahanga.

Ni ikawa yasuzumiwe mu bigo bitandukanye ishyirwa ku rutonde rw’ikawa 20 zahize izindi kugeza aho umwaka wa 2025 ugeze muri iki gihe.

Kugira ngo izo kawa zitoranywe, habaye irushanwa, abahinzi bazo barazimurika zisuzumwa k’ubufatanye n’abakozi ba NAEB.

Yari agamije kandi gushimira abahinzi b’ikawa ku muhati wabo wo guhinga, kweza no gutunganya iki gihingwa ngengabukungu gifatiyw runini ubukungu bw’u Rwanda.

Muri rusange amarushanwa yitabiriwe n’ikawa 316, muri zo 50 zitsinda ku rwego rw’Igihugu nyuma yo kugira amanota agera cyangwa arenga 86.55%.

Izindi 20 zagize amanota ari hejuru ya 87.49% zitsinda amarushanwa ziba ari nazo zizagurishwa ku rwego mpuzamahanga muri cyamunara izakorwa Tariki 08, Ukwakira uyu mwaka ikazabaho binyuze mu ikoranabuhanga.

Amafaranga azava muri iriya cyamunara azafasha abahinzi bakorana na sitasiyo zita ku ikawa, akazaba ingirakamaro mu kongera umusaruro wabo.

Ubwo abo bahinzi bahembwaga, Umuyobozi mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko guhemba ikawa zahize izindi ari ukuzirikana no gushimira abahinzi n’abazitunganya kubera uruhare bagira mu guhinga no gukorera ikawa bongera umusaruro n’ubwiza bwayo.

Ati: “Iyi ni intangiriro ariko ntitwari twagera aho twifuza. Murasabwa gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo hatazabamo icyuho mu buryo dutegura ikawa yacu, ibyiza tugezeho bikazasubira inyuma. Izi kawa zahize izindi zizagurishwa muri cyamunara kandi ikizavamo kizasaranganywa mu bahinzi bagemuye iyo kawa n’inganda zabafashisje kuyitunganya”.

Ignace Ndayahundwa wari uhagarariye sitasiyo ya K Organic yahize izindi kawa zari zahatanye, yavuze ko batunguwe banashimishwa no kuba aba mbere.

Mu gusobanura uko we na bagenzi be babigenza, yabwiye itangazamakuru ati: ” Kugira ngo tuzashobore gutsinda ku ruhando mpuzamahanga, dutunganya ikawa tubyitondeye, tukayitaho cyane kurusha uko twabikoraga mbere, cyanecyane mu kumenya kuyijonjora, kuyisarura neza, kuyanika, kuyanura n’ibindi. Ibyo ni ibintu twitondera cyane kugira ngo tugire ikawa iryoshye koko”.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatunganya bakanohereza ikawa mu mahanga (CEPAR), Orest Baragahorana avuga ko inzira mu gutunganya ikawa y’u Rwanda ngo ibe icyatwa ku isi yose ikiri ndende.

Ati: “Birasaba ko abahinzi bafatanya mu kongera n’ubwinshi bwa kawa kuko ubwiza buhari ariko umusaruro ari muke. Ntabwo twabona icyo dushakamo nk’urwego rw’ikawa muri rusange tugifite umusaruro muke.”.

Ngizo ikawa zahize izindi mu bwiza kugeza ubu.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Olivier Kamana, yasabye abahinzi ba kawa kumva ko hari ibindi bakora bakarushaho kweza byinshi kandi byiza.

Yagize ati: “Ahubwo bibabere intangiriro yo kubona ko umuntu uwo ari we wese yaba muto cyangwa munini igihe cyose yakoze neza ibyo agomba gukora ashobora kugera ku ntsinzi nk’uko aba ngaba bayibonye.”

Mu guhitamo ariya marushanwa, NAEB ifatanya n’abahinzi, abatunganya n’abohohereza ikawa mu mahanga, abasogongezi bayo ku rwego rw’igihugu bahagarariwe n’umusogongezi mpuzamahanga mukuru bagahitamo ikawa zijya mu cyiciro cy’amarushanwa ku rwego rw’igihugu.

Izitsinze muri iki cyiciro nizo zivamo iza mbere zitsinda irushanwa.

Mu mwaka wa 2022/2023 ikawa u Rwanda rwoherejwe mu mahanga yari toni 20.064,9 zinjije Miliyoni $ 115,9, mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2021/2022 hari hoherejwe yo ibilo 15,184,566 byinjiza Miliyoni $ 75,5.

Muri icyo gihe iyo kawa yagurishijwe mu Burayi, Amerika, Aziya na Afurika.

Muri 2024 ikawa y’u Rwanda yabonye irindi soko ryoherejwemo toni 76.8 za kawa itonoye yinjije $ 384,000.

Ibihugu bya mbere u Rwanda rwoherezamo ikawa ni Ubusuwisi, Ubwongereza, Finland, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubuholandi, Ubudage, Ubuyapani, Ubufaransa na Sudani y’Epfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version