Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Gutaha Icyambu Kinini Ku Kiyaga Cya Kivu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gutaha Icyambu Kinini Ku Kiyaga Cya Kivu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 December 2024 11:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu kuri umwe mu myaro yo ku kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Rubavu hazatahwa icyambu kizajya cyakira imizigo ifite uburemere bwa Toni 700,000 mu gihe cy’umwaka.

Ni icyambu kiri mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, kikazafasha abacuruzi bo mu Rwanda guhahirana na bagenzi babo bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Icyambu cya Nyamyumba cyatangiye gukoreshwa mu buryo bw’igerageza mu gihe cy’umwaka, ubu kikaba kigiye gutahwa ngo gitangire gukora ku mugaragaro, byeruye.

Cyubatswe kuri hegitari ebyiri ku bufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’ikigo cy’Abaholandi ndetse n’ikigo cyo mu Bwongereza kitwa TradeMark Africa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
u Rwanda ruzagitaha mu buryo bweruye kuri uyu wa Gatanu taliki 06, Ukuboza, 2024.

Mu nkengero z’iki cyambu hubatswe inyubako  zizacumbikira abakozi barimo n’abashinzwe kukirinda.

Akamaro k’iki cyambu kazarenga kuba ako gufasha mu bucuruzi kagere no mu kuzamura ishoramari ry’i Rubavu.

U Rwanda rurashaka kuba Ihuriro ry’ubucuruzi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu kugira ngo u Rwanda, Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’Uburundi bihahirane, byoroshye inyungu hagati yabyo.

Inyigo yakozwe n’Ikigo TradeMark mu mwaka wa 2017 yatangaje ko uriya mushinga niwuzura uzazamura inyungu mu bucuruzi buhakorerwa, bikagabanya igiciro cy’ubwikorezi, kandi bigakorwa mu buryo butangiza ibidukikije.

Kizagabanya igiciro cy’ubwikorezi kuri Toni imwe  kuko mu mwaka wa 2017 cyari $28.40 ariko ubu kizagabanuka kikagera ku $12.17.

- Advertisement -

Ni ikinyuranyo kingana na $15.7.

Muri iki gihe abantu bari hagati ya 80 n’abantu 150 nibo bakorera kuri kiriya cyambu.

Kiri mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba

Amafoto: The New Times

TAGGED:featuredIcyambuRubavuRwandaUbucuruziUbukunguUbwato
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda Revenue Yatangije Uburyo Bworoheye Usora 
Next Article Umuyobozi Muri Karongi Ati: ‘Ikibazo Cy’Amazi Twaragikemuye’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?