U Rwanda Rugiye Gutanga Urukingo Rwa Gatatu Rwa COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gutangira gutanga urukingo rushimangira rwa Covid-19, ruzahabwa abantu bahawe inkingo zitangwa ari ebyiri cyangwa izitangwa muri doze imwe.

Ni icyemezo gitangajwe mu gihe isi ihangayikishijwe na Coronavirus yihinduranyije yiswe Omicron, yashyizwe muri virus ziteye inkeke.

Ni mu gihe kandi ubushakashatsi bukomeza kugaragaza ko nyuma y’amezi atandatu ubwirinzi butangwa n’urukingo rwa Covid-19 butangira kugabanyuka, mu gihe ubundi zifasha umuntu kutaremba cyangwa kuzahazwa n’iki cyorezo.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze Dr Mpunga Tharcisse yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima izatangira gutanga uru rukingo tariki ya 30 Ugushyingo 2021.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Izatangiza gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 mu mujyi wa Kigali ku byiciro by’abakuze kuva ku myaka 50 kuzamura n’abafite imyaka hagati ya 30 na 49 ariko banana n’uburwayi budakira cyangwa bafite indwara zagabanya ubudahangarwa bw’umubiri, n’abakozi bo kwa muganga.

“Doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 itangwa nyuma y’amezi 6 (iminsi 180) nyuma yo gukingirwa byuzuye. Ishobora gufatwa nka doze ya gatatu ku nkingo zitangwa muri doze ebyiri, cyangwa igafatwa nka doze ya kabiri ku bahawe ubwoko bw’inkingo zifatwa muri doze imwe.”

Inkingo zitangwa nka doze imwe ni Johnson & Johnson, mu gihe izitangwa ari ebyiri mu Rwanda zirimo Moderna, Pfizer-BioNTech, AstraZeneca na Sinopharm.

Abahanga bamaze kugaragaza ko urukingo rushimangira rushobora kuba rutandukanye n’urwo umuntu yahawe mbere.

Dr Mpunga yakomeje ati “Gukingira bizajya nibera mu bigo nderabuzima, ku bitaro by’u turere ndetse n’ahandi hateganyijwe gukingirirwa. Bizakorwa mu byiciro, bikazahera mu Umujyi wa Kigali ariko n’utundi turere tuzakurikiraho mu gihe cya vuba.”

Ni icyemezo gitangajwe mu gihe abaturarwanda bamaze guhabwa urukingo rwa mbere ari miliyoni 5.9 naho abakingiwe byuzuye ni miliyoni 3.3.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version