Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Gutangira Ubucuruzi Na Slovakia
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Rwanda Rugiye Gutangira Ubucuruzi Na Slovakia

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 May 2022 12:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abashoramari bo mu Rwanda n’abo muri Slovakia bagiye gutangira imikoranire igamije iterambere ry’ubucuruzi kuri buri ruhande.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB, yavuze ko gushora imari mu Rwanda ari amahitamo meza kubera ko uretse no kuba kwandikisha imishinga bitwara amasaha atandatu gusa ngo ube wemerewe, u Rwanda ari n’igihuugu kitegura kuba ihuriro ry’isoko ry’imari muri Afurika.

U Rwanda kandi ruzwiho umutekano utuma uwarushoyemo imari akora adafite impungenge z’uko abagizi ba nabi bazamuhohotera.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Slovakia buzakorwa binyuze mu bigo bishinzwe iterambere ku bihugu byombi ni ukuvuga RDB mu Rwanda na Slovak Agency for Investment and Trade Development (SARIO) cyo muri Slovakia.

Amasezerano ibice byombi byashyizeho umukono azashyiraho ihuriro rihuza abayobozi muri biriya bigo ndetse n’abashoramari kugira ngo baganiriremo uko bakorana.

U Rwanda na Slovakia bizakorana mu nzego zirimo urwego rw’ingufu( inganda nto zitanga amashanyarazi, guha abaturage n’ibigo runaka amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, n’ibindi bikorwa bijyanirana n’iby’ingufu.

Hari kandi ubufatanye mu rwego ubuhinzi bukoresha imashini bukoresha imashini ariko bunavomerera ku buso buto, imikoranire mu by’amafumbire, kuhira n’ibindi.

Impande zombi kandi zizakorana mu zindi nzego zirimo guhanga udushya, kwita ku bidukikije ndetse no mu rwego rwo gukora intwaro.

Ambasade ya Slovakia mu Rwanda iba i Nairobi muri Kenya

Slovakia

Nk’uko bimeze ku Rwanda, Slovakia nayo ntikora ku nyanja

Slovakia ni igihugu gito kiba mu Burayi bwo hagati. Nk’uko bimeze ku Rwanda, Slovakia nayo ntikora ku Nyanja.

Ituranye na Pologne mu Majyaruguru, igaturana  na Ukraine mu Burasirazuba, Hongrie mu Majyepfo, Autriche mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba na Repubulika ya Tchèque mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba.

Igice kinini cy’iki gihugu kigizwe n’imisozi miremire ku buso bungana na Kilometero kare 49,000.

Umurwa mukuru wa Slovakia ni Bratislava.

Ni kimwe mu bihugu bifite abaturage babayeho neza iyo urebye ubushakashatsi bwatangajwe mu kitwa Human Development Index.

Muri Slovakia kandi abaturage bigira ubuntu, ababyeyi bakishyurirwa amafaranga yo kwa muganga babyaye kandi bagahabwa igihe kirekire bihagije cyo kuruhuka.

Mu mwaka wa 2019, imodoka zakorewe muri Slovakia zari zigize 43% by’imodoka zose zakorewe ku isi.

Iki gihugu cyonyine cyakoze imodoka miliyoni 1.1

TAGGED:featuredIkigoRwandaSlovakiaUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kubaka Ibyumba By’Amashuri Byarahagaze, Mudasobwa Nshya Zipfa Ubusa…REB Irashyirwa Mu Majwi
Next Article Kenya ‘Ishobora’ Kuzayoborwa Visi Perezida W’Umugore
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?