Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Kubaka Ikigo Cyo Ku Rwego Rw’Isi Kigisha Umukino W’Igare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kubaka Ikigo Cyo Ku Rwego Rw’Isi Kigisha Umukino W’Igare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 September 2024 7:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) bwemeje ko mu Rwanda hazashyirwa ikigo bise ‘Centre Satellite’ gitoza uyu mukino ku rwego mpuzamahanga.

Iki kigo kizubakwa muri Musanze, Rwamagana na Bugesera kugira ngo gihe abana bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda amahirwe yo kwiga gutwara amagare nk’umukino ukozwe kinyamwuga.

Gushyira iki kigo gishamikiye kuri UCI gitoza umukino w’amagare mu Rwanda ni umushinga wari umaze hafi imyaka itandatu.

U Rwanda ruzaba ari urwa kabiri rugize iki kigo muri Afurika kuko ikindi kiba ahitwa Paarl muri Afurika y’Epfo.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo FERWACY yatangaje ko iyi Centre “izafasha u Rwanda n’ibihugu byo mu karere guteza imbere uyu mukino binyuze mu gutoza abakinnyi, abatoza, abakomiseri n’abandi.

Biteganyijwe ko i Musanze ari ho hazajya habera imyitozo yo ku butumburuke bwo hejuru, amacumbi n’amashuri.

Mu Bugesera ahegereye  ikibuga gishya cy’indege kizuzura mu myaka itatu iri imbere, hazabera amasiganwa yo kuzenguruka mu mihanda ifunze, gukinira muri ‘pumptrack’ ndetse na ho hazaba hari ibyumba byo kwigiramo.

Pumptrack ni imihanda y’utununga, iba igoye kudendwamo.

Mu Karere ka Rwamagana ho hazashyirwa ikigo gitoza abakobwa umukino w’amagare kandi haberanye n’amasiganwa yo kuzenguruka.

Uretse muri Afurika, ahandi UCI ifite ibigo nk’ibi ni mu Bushinwa, Nouvelle-Zélande, Canada, Trinad & Tobago, u Buyapani, Koreya y’Epfo, u Buhinde na Portugal.

Mu mwaka wa  2025, u Rwanda ruzaba igihugu cya mbere cya Afurika kizakira Shampiyona y’Isi y’amagare.

TAGGED:AmagareBugeserafeaturedFERWACYIkigoIrushanwaMpuzamahangaMusanzeRwamagana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Yishe Umuyobozi Mukuru Wa Hezbollah
Next Article Bugesera: Igitaramo ‘MTN Iwacu Muzika’ Cyahagaritswe Melodie Ataririmbye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?