Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rubyaza Izuba Amashanyarazi Ya Mega Watt 30
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rubyaza Izuba Amashanyarazi Ya Mega Watt 30

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 May 2025 4:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Rumwe mu nganda zitunganya ayo mashanyarazi( Ifoto@REG).
SHARE

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ibikorwaremezo, u Rwanda rurateganya kuzubaka uruganda runini rufite ibyuma bikurura imirasire y’izuba rukayibyaza amashanyarazi menshi angana na Megawattt 30.

Mu Rwanda hasanzwe uruganda  nk’uru rukorera mu Karere ka Rwamagana rutanga Megawattt 8.5, n’urwo mu Mujyi wa Kigali hakaba urundi rutanga angana na Megawatt 5.1 agaburira uruganda rukora inkingo rwa BioNTech.

Muri rusange amashanyarazi yose u Rwanda rukoresha muri iki gihe angana na Megawatt 406.4, intego ikaba ko mu myaka itanu iri imbere azaba angana na Megawatt 556.

Icyakora byarasuzumwe basanga amasoko yose y’ingufu aramutse abyajwe umusaruro, u Rwanda rwaba rufite amashanyarazi angana na Megawatt ziri hagati ya 650 na 700.

Iteganyamigambi ryo mu myaka izagera muwa 2050 rivuga ko icyo gihe igihugu kizaba gikeneye amashanyarazi menshi cyane kuko azaba angana na GigaWatt 2.5 na GigaWatt 4.5.

Mu rwego rwo kunganira amashanyarazi ari ho, Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko hari kurebwa uko imirasire y’izuba yarushaho kubyazwa umusaruro.

Hiyongeraho kandi ko inzuzi nk’urwa Nyabarongo nazo zizakomeza kubyazwa amashanyarazi.

Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yabwiye The New Times  ati: “ Mu rwego rwo kuzamura ubwinshi bw’amashanyarazi igihugu gikeneye, turateganya kuyabyaza amazi ya Nyabarongo ariko akazunganirwa n’ayo tuzakura mu mirasire y’izuba”.

Kugira ngo ibi bizagerweho, u Rwanda rurateganya kuzashora Miliyari Frw 100, azakoreshwa mu ngengo y’imari yo kugeza mu mwaka wa 2029/2030.

Igice cy’u Rwanda kizashyirwamo ibyuma bikurura amashanyarazi ni icyUburasirazuba cyane ko ari naho hakunze kuva izuba ryinshi kubera imiterere y’aho.

TAGGED:AmashanyarazifeaturedGasoreIbikoreshoIbikorwaMinisiteri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwami W’Ubwongereza Atinya Ko Canada Izomekwa Kuri Amerika
Next Article Umwanditsi Ukomeye Ngũgĩ wa Thiong’o Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?