Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Kumurikira Isi Ibyo Rwagezeho Mu Kurengera Ibidukikije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kumurikira Isi Ibyo Rwagezeho Mu Kurengera Ibidukikije

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 November 2023 10:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’Ibidukikije itangaza ko u Rwanda rugiye kumurikira isi imishinga iteza imbere ibidukikije rwashoyemo binyuze mu kigega FONERWA. Muri yo harimo imidugudu yubatswe mu mirenge ya Rubaya na Kaniga mu Karere ka Gicumbi mu kiswe Green Gicumbi Project.

Iyo mishinga ruzayimurika mu nama y’Abakuru b’ibihugu izabera Dubai muri Leta ziyunze z’Abarabu, hagati y’italiki 30, Ugushyingo n’italiki 12, Ukuboza, 2023.

Iyi nama yitabirwa  n’Abakuru b’Ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga, umwihariko w’inama y’uyu mwaka ukaba ari uko izanitabirwa na Papa Francis niba nta gihindutse ku ngengabihe ya Vatican.

Inzego zishinzwe ibidukikije z’u Rwanda zirateganya kuzereka abanyacyubahiro bazaba bari i Dubai ibyo ikigega  Rwanda Green Fund cyakoze mu kubungabunga ibidukikije harimo n’inzu zubakiwe imiryango 100  y’abatuye Umurenge wa Rubaya n’uwa Kaniga.

Iyo midugudu yahawe ikoranabuhanga ryo kubika amazi mu bigega binini mu butaka byakira amazi y’imvura igwa ku bisenge.

Ibyo bigega nibyo abaturage bavomaho.

Izo nzu kandi zifite ubwiherero mu nzu butanga ifumbire ku buryo abatuye muri iyo midugudu babasha guhinga imboga mu bihe by’imvura no mu zuba.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya avuga ko iyo mishinga izabasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kuko gufata amazi y’imvura bituma adateza isuri kandi ayo mazi agafatanya n’iyo fumbire mu gutuma abaturage beza imboga zigabanya imirire mibi mu bana.

Uyu mudugudu uri mubyo u Rwanda ruzaratira amahanga

Hejuru y’ibi, imisozi ihanamye y’i Gicumbi yashyizweho amaterasi, iterwaho amashyamba, icyayi, ikawa,  ibyatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka, byose bikaba ari ibirwanya isuri n’inzara.

Dr Mujawamariya agira ati : “Imwe muri iyo mihigo izamurikwa muri COP28. Ejo bundi mwakurikiranye umwe mu mishinga ya Green Gicumbi aho twatuje neza abari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ubu Umunyarwanda w’i Kaniga araryama agasinzira adafite impungenge ko amazi ari bumutware.”

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Green Fund Teddy Mugabo Mpinganzima avuga ko mu myaka 10 icyo kigega kimaze kibayeho cyahawe agera kuri miliyoni $300 akaba yarakoreshejwe mu mishinga yo kubaka no gusana ibikorwa bishobora guhangana n’ibiza.

Teddy Mugabo Mpinganzima

Bimwe muri byo hari ibiraro kuri Nyabugogo n’ahandi mu bice bitandukanye by’igihugu, ihangwa rya Pariki ya Nyandungu, ubwubatsi bw’inzu zibana neza n’ibidukikije, gukora amaterasi, gutera ibiti hamwe no guteza imbere ubuhinzi.

Amaterasi y’indinganire y’i Gicumbi
TAGGED:featuredGreenIbidukikijeIsiMujawamariyaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzego Z’Umutekano W’u Rwanda Mu Nteko Rusange Ya Polisi Mpuzamahanga
Next Article AIMS-Rwanda Ikomeje Kubakira Ubushobozi Abiga N’Abigisha Siyansi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?