Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Kungukira Kuri Miliyoni $100 Zo Kuzahura Ubuhinzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Rwanda Rugiye Kungukira Kuri Miliyoni $100 Zo Kuzahura Ubuhinzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 April 2024 1:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’Ubwongereza ibinyujije mu kigega mpuzamahanga cy’Abongereza, British International Investment, igiye gutanga miliyoni $ 100 yo kuzamura ubuhinzi bw’ingano, umuceri n’ibisheke. Ayo mafaranga azahabwa u Rwanda, Benin, Cameroon, Tanzania na Uganda.

Ni amafaranga azashorwa mu bikorwa bitandukanye birimo kuzamura ubuhinzi bukoresha imashini n’ibindi bikenewe mu kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Aya mafaranga kandi azabera ba rwiyemezamirimo ingwate kuri za Banki kugira ngo zibagurize.

Amasezerano agena imikorere y’uyu mushinga yaraye asinyiwe i Washington, ahabereye inama nto ziyobowe na Banki y’Isi ziga ku iterambere mu bihugu bikiyubaka mu majyambere.

Intego ni ugufasha ba rwiyemezamirimo gukora imishinga igamije kuzamura umusaruro mu buhinzi bw’ingano, umuceri n’isukari ariko hakoreshejwe n’ifumbire iboneye.

Biri mu rwego rwo gufasha ibihugu byavuzwe haruguru kubaka ubushobozi bwo kwihingira umuceri, ingano n’ibisheke kugira ngo bitazongera guhura n’ibibazo nk’ibyabaye ubwo ingano zaburaga muri Afurika bitewe n’intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Ikigega mpuzamahanga cy’Ubwongereza cyatangiye gukorana na Afurika mu mwaka wa 1948.

Imikoranire y’Ubwongereza n’ibindi bihugu izagirira akamaro abaturage binyuze mu mikoranire yabo naza Banki zirenga 200.

Minisitiri w’ubucuruzi n’iterambere mu Bwongereza witwa Andrew Mitchell avuga ko iriya mikoranire izabera benshi isoko y’iterambere no kugera mu biribwa bihagije binyuze mu kongera ifumbire n’ibikoresho bigezweho mu buhinzi.

Mitchell ati: “ Tuzakomeza gukora uko dushoboye tuzamure umusaruro hagamijwe kurwanya ibura ry’ibiribwa”.

Andrew Mitchell avuga ko ayo mafaranga azagiria akamaro abahinzi bo muri Afurika

Iyi mikoranire kandi izagirwamo uruhare na Banki yitwa Citi. Ni banki y’Abongereza izafasha mu micungire yayo mafaranga.

Iriya mari kandi izakoreshwa mu buryo buhuje n’ingingo zigize ingamba z’iterambere rirambye nk’uko zemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

TAGGED:AmadolariBankifeaturedInkungaUbucuruziUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Yishe Umugore We Utwite
Next Article Gatsibo: Umusaza Nyagashotsi Warwanye Intambara II Y’Isi Yimwe Ifumbire
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?