U Rwanda Rugiye Kungukira Kuri Miliyoni $100 Zo Kuzahura Ubuhinzi

Guverinoma y’Ubwongereza ibinyujije mu kigega mpuzamahanga cy’Abongereza, British International Investment, igiye gutanga miliyoni $ 100 yo kuzamura ubuhinzi bw’ingano, umuceri n’ibisheke. Ayo mafaranga azahabwa u Rwanda, Benin, Cameroon, Tanzania na Uganda.

Ni amafaranga azashorwa mu bikorwa bitandukanye birimo kuzamura ubuhinzi bukoresha imashini n’ibindi bikenewe mu kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Aya mafaranga kandi azabera ba rwiyemezamirimo ingwate kuri za Banki kugira ngo zibagurize.

Amasezerano agena imikorere y’uyu mushinga yaraye asinyiwe i Washington, ahabereye inama nto ziyobowe na Banki y’Isi ziga ku iterambere mu bihugu bikiyubaka mu majyambere.

- Advertisement -

Intego ni ugufasha ba rwiyemezamirimo gukora imishinga igamije kuzamura umusaruro mu buhinzi bw’ingano, umuceri n’isukari ariko hakoreshejwe n’ifumbire iboneye.

Biri mu rwego rwo gufasha ibihugu byavuzwe haruguru kubaka ubushobozi bwo kwihingira umuceri, ingano n’ibisheke kugira ngo bitazongera guhura n’ibibazo nk’ibyabaye ubwo ingano zaburaga muri Afurika bitewe n’intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Ikigega mpuzamahanga cy’Ubwongereza cyatangiye gukorana na Afurika mu mwaka wa 1948.

Imikoranire y’Ubwongereza n’ibindi bihugu izagirira akamaro abaturage binyuze mu mikoranire yabo naza Banki zirenga 200.

Minisitiri w’ubucuruzi n’iterambere mu Bwongereza witwa Andrew Mitchell avuga ko iriya mikoranire izabera benshi isoko y’iterambere no kugera mu biribwa bihagije binyuze mu kongera ifumbire n’ibikoresho bigezweho mu buhinzi.

Mitchell ati: “ Tuzakomeza gukora uko dushoboye tuzamure umusaruro hagamijwe kurwanya ibura ry’ibiribwa”.

Andrew Mitchell avuga ko ayo mafaranga azagiria akamaro abahinzi bo muri Afurika

Iyi mikoranire kandi izagirwamo uruhare na Banki yitwa Citi. Ni banki y’Abongereza izafasha mu micungire yayo mafaranga.

Iriya mari kandi izakoreshwa mu buryo buhuje n’ingingo zigize ingamba z’iterambere rirambye nk’uko zemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version