Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Ruranoza Ikoranabuhanga Mu Butabera- Me Nkundabarashi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Ruranoza Ikoranabuhanga Mu Butabera- Me Nkundabarashi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 March 2024 7:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Moïse Nkundabarashi uyobora Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda avuga ko kuba u Rwanda rwarashyizeho ikoranabuhanga mu rwego rw’ubutabera byagize akamaro ariko ko muri iki gihe riri kunozwa.

Avuga ko ryafashije byinshi kuko ryoroheje uburyo bwo gukora amadosiye.

Nkundabarashi avuga ko mbere habagaho ikibazo cy’abantu batumaga dosiye zibura, ndetse ngo ibyo bikaba byarabaga bifitanye isano na ruswa.

Icyakora muri iki gihe ibyo ntishoboka kubera ko ikoranabuhanga ryaje gukemura icyo kibazo.

Ati: “ Ubu dosiye y’umuntu iba iri muri sisiteme kandi umuntu wese uyinjiyemo ushobora kugira icyo akora akayihinduraho tuba dushobora kumubona”.

Me Moïse Nkundabarashi yatangaje ko iyo sisiteme iri kuvugururwa ku buryo bizageza aho abantu bazajya baburana batavuye aho bari.

Yemeza ko ibyo bizafasha abantu bose bakora mu butabera gukoresha ubushobozi buringaniye, ntibibahende kandi inkiko zikazashobora  gutanga ubutabera ku gihe kifuzwa n’abaturarwanda bazigana.

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Dr. Emmanuel Ugirashebuja avuga ko aho isi igeze, ikoranabuhanga rigomba kwimakazwa mu nzego zose harimo n’ubutabera.

Ibi birihutirwa kubera ko 50% by’abatuye isi bagorwa no kugera ku butabera, bityo ikoranabuhanga rikaba ryaziba icyo cyuho.

Avuga ko gukoresha ikoranabuhanga ari ingenzi kandi bishoboka kubera ko hari n’ibyo u Rwanda rwakoze muri uru rwego kandi byagize akamaro.

Yaba Nkundabarashi yaba Ugirashebuja ibyo byose babivugiye mu Nama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda yitabiriwe n’abakora mu butabera ngo barebere hamwe aho gukoresha ikoranabuhanga bigeze bizamura ireme ryabwo n’umusaruro butanga mu kunga abantu.

TAGGED:featuredIkoranabuhangaNkundabarashiUbutaberaUgirashebuja
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Willy Nyamitwe Yagizwe Ambasaderi W’Uburundi Muri Israel
Next Article Mu Gutera Hagiye Kwibandwa Ku Bishyimbo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

Taylor Swift Yemeye Kurushinga

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbukungu

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?