Nta gihe kinini gishize Perezida Paul Kagame atangaje ko u Rwanda ruzaba mu bihugu bya mbere by’Afurika bizabona urukingo rwa COVID-19.
Kuva icyo gihe ndetse na mbere y’aho gato, inzego z’ubuzima zari zaratangiye kwitegura kuzarwakira ndetse na Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yigeze kuvuga ko hari imashini zo kubika ziriya nkingo zageze mu Rwanda.
N’ubwo imibare y’abandura COVID-19 n’abo ihitana izamuka, ntibyaciye intege inzego z’ubuzima ahubwo zirarimbanyije mu kwitegura kwakira, kubika neza no gutanga urukingo rwa COVID-19 igihe cyose ruzaba rwageze mu Rwanda.
Ubu mu Rwanda hari imashini zikonjesha ziriya nkingo, zifite ubushobozi bwo kuzikonjesha ku gipimo cya-80°C.
Ikizere cy’uko u Rwanda ruzabona ziriye nkingo gishingiye ku masezerano y’ubufatanye bw’amahanga mu guha ibihugu bigitera imbere ruriya rukingo yiswe Covax.
Hari umwe mu bakozi bakuru muri RBC wavuze ko urukingo ruzaba rwageze mu Rwanda bitarenze Werurwe, 2021.