Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rurashaka Kurushaho Gukoresha Ingufu Z’Imirasire Y’izuba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Rwanda Rurashaka Kurushaho Gukoresha Ingufu Z’Imirasire Y’izuba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 October 2022 6:57 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ibikorwaremezo Bwana Ernest Nsabimana avuga ko muri iki gihe isi yugarijwe n’ingaruka zikomoka k’ugushyuha kw’ikirere, ni ngombwa ko ibihugu bitangira gukoresha ingufu zisubira harimo n’izikomoka ku zuba. Avuga ko ari ikintu u  Rwanda ruzakomeza gushyiramo imbaraga.

Yabibwiye itangazamakuru nyuma yo gutangiza inama y’iminsi ibiri iri kubera mu Rwanda yiga ku iterambere ry’imikoreshereze y’imirasire y’izuba mu gutanga amashanyarazi.

Iyi nama yateguwe n’ihuriro mpuzamahanga riharanira iterambere ry’imikoreshereze y’imirasire y’izuba m’ugutanga amasanyarazi ryitwa GOGLA rifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda.

Imibare itangwa n’inzego bireba ivuga ko muri rusange 24% by’amashanyarazi Abanyarwanda bakoresha mu ngo zabo ari akomoka ku mirasire y’izuba.

Akarere k’u Rwanda ka mbere gakoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ni Nyaruguru kuko yihariye hafi 90% by’amashanyarazi gakenera.

Nyaruguru na Kicukiro  nitwo turere kugeza ubu dufite amashyanyazi ku kigero cya 100%.

Minisitiri Nsabimana avuga ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gukomeza kongera amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu rwego rwo guha ingo zose z’Abanyarwanda amashanyarazi.

Amashanyarazi ni kimwe mu bikorwa remezo abantu bakenera cyane kugira ngo biteze imbere binyuze mu nganda, ubucuruzi, ubuhinzi, ubworozi n’ubukerarugendo.

Bisa n’aho ari yo moteri y’amajyambere isi ifite muri iki gihe.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Erenst Nsabimana avuga ko u Rwanda rugomba gukora uko rushoboye kugira ngo umwaka wa 2024 uzagere abarutuye bose bafite amashanyarazi.

Avuga ko iriya nama yabereye abayitabiriye uburyo bwo kwigira ku bandi binyuze mu imurikwa ry’ibikorwa bikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba birimo moto n’ibindi.

Ati: “ Iyi nama yabaye uburyo bwo guhuza abakora mu nzego zitandukanye zirimo n’abahanga muri za Kaminuza n’abandi batandukanye kugira ngo bamwe bigire ku bandi. Ni ingirakamaro ku Rwanda no ku bandi bafite aho bahuriye n’izi ngufu.”

Basobanuye akamaro ko kugira amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Minisitiri w’ibikorwaremezo   Nsabimana Erenst avuga ko mu imurikagurisha ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga hari ibyo Abanyarwanda bigiye ku bashyitsi bitabiriye iriya nama.

Avuga ko hari na bamwe muri bo bavuze ko bari hafi gufungura Ibiro mu Rwanda kugira ngo bahakorere ubucuruzi mu rwego rwo guteza imbere amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umuyobozi w’Ihuriro mpuzamahanga riharanira iterambere ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba GOGLA Bwana Koen Peters avuga ko ririya huriro rigizwe n’ibigo 200 hirya  no hino ku isi.

Avuga ko bakora uko bashoboye kugira ngo bahe abo mu cyaro amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba cyane cyane abo mu cyaro.

Peters avuga ko mu mwaka ushize(2021) biyemeje ko bitarenze mu mwaka wa 2030 bazaba bahaye ariya mashanyarazi abantu bagera kuri Miliyari hirya no hino ku isi.

Avuga kandi ko bakora uko bashoboye kugira ngo abahawe biriya bikoresho, bizabe ari ibikoresho bikomeye bizaramba.

Yemeza ko kugira ngo ibyo biyemeje bizagerweho ari ngombwa gukorana naza Guverinoma ndetse n’ahandi.

Koen Peters avuga ko iriya nama ari ingirakamaro kubera ko izafasha abantu kumenyana no kungurana ibitekerezo ku ngingo z’uburyo  amashanyarazi akomoka ku mirasire yarushaho gutezwa imbere.

Umugabane w’Afurika niwo mugabane wa mbere ku isi ukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, Kenya ikaba iya mbere mu bindi bihugu byose.

Umuyobozi wa GOGLA avuga ko kugeza ubu Miliyari $2.5 yashowe mu bikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba hirya no hino ku isi.

Yabwiye itangazamakuru ko bahisemo gukorera inama mu Rwanda kubera ko rufite ahantu heza ho kuzikorera.

Ikindi ngo ni uko mu Rwanda hari uburyo bwiza bwo gukorana hagati ya Leta n’abikorera ku giti cyabo.

Bari bateze amatwi ngo bumve uko ahandi babigenza
Abakuru batanze inama z’uko byagenda ahandi batagira amashanyarazi akomoka ku mirasire
Abakora muri GOGLA no mu bindi bigo bahuye bagirana ibiganiro by’uburyo isi yarushaho gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

 

Abayobozi muri GOGLA bungukiwe ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera muri uru rwego
TAGGED:featuredGOGLAImirasireIzubaUmugabane
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Benzema Yatwaye Ballon D’or Idashidikanywaho
Next Article MINEDUC Yatangiye Kugenzura Ireme Ry’Uburezi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?