U Rwanda Rurashaka Kuzagurisha Zahabu Abazitabira CHOGM

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mine na kariyeri , cyatangije ko u Rwanda rwateganyije zahabu ihagije yo kuzagurisha abashyitsi bazitabira CHOGM bazayishaka.

Ubusanzwe zahabu yo mu Rwanda icukurwa muri Nyungwe no mu Karere ka Gicumbi mu mirenge nka Miyove n’ahandi.

Ubusanzwe zahabu ipimwa mu bipimo bita ounce cyangwa amagarama.
Ifite agaciro k’uburyo buri segonda ibiciro byayo biba bihinduka.

- Advertisement -

 

Ubwo twandikaga iyi nkuru, igiciro cya zahabu ku isi kandi ku igarama, cyari $66 n’aho ikilo ari $66,000.
Ubusanzwe zahabu y’u Rwanda nyinshi igurishwa muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Abakozi b’ikigo gitunganya zahabu y’u Rwanda

Icyakora hari zahabu u Rwanda rutunganya ruyovanye muri Zambia, Zimbabwe n’ahandi mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version