Abikorera bo mu Rwanda n’abo mu Birwa bya Malta bari kuganira uko impande zombi zakorana mu bucuruzi n’ishoramari.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza akaba ahagarariye n’inyungu z’u Rwanda mu Birwa bya Malta niwe wahuje uruhande rw’u Rwanda n’urw’ibirwa bya Malta byari bihagaririwe na Perezida wabyo witwa George Vella.
Busingye yaboneyeho no kumugezaho impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri biriya birwa.
Perezida Vella yavuze ko igihugu cye kiri gukora uko gishoboye ngo gikorane n’u Rwanda mu nzego nyinshi.
Muri zo harimo n’ubucuruzi n’ubuhahirane binyuze mu gukora inkingo.
Umubano w’u Rwanda n’ibirwa bya Malta watangiye gushyirwamo imbaraga zikomeye mu mwaka wa 2018.
Imyaka ibiri nyuma y’aho( mu mwaka wa 2020) hakurikiyeho isinywa ry’amasezerano hagati y’abikorera bo mu Rwanda n’abo mu birwa bya Malta.
Ibirwa bya Malta bikungahaye ku iterambere ry’ubukerarugendo, ikoranabuhanga mu itumanaho n’ibindi.
Perezida Vella avuga ko yari ategerezanyije amatsiko gutangira imikoranire myiza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Avuga ko yishimira ko ubu bufatanye butangiye mu gihe u Rwanda ari rwo ruyoboye Commonwealth of Nations.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Johnston Busingye yaganiriye kandi n’ubuyobozi bw’ikigo cy’Ibirwa bya Malta bishinzwe ubucuruzi bita Trade Malta.
Uwo mugabo yitwa Anton Buttigieg Salvo Grima Group.