Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rurashimirwa Aho Rugeze Rutegura Trace Awards
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

U Rwanda Rurashimirwa Aho Rugeze Rutegura Trace Awards

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 October 2023 4:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa RDB, Rwanda Convention Bureau n’abandi bari gutegura irushanwa rya Trace Awards barashimwa ko kugeza ubu bari kubitegura neza.

Ni ishimwe bahawe n’umuyobozi w’ikigo Trace Awars Africa witwa Olivier Laouchez wahuye n’abakora mu bigo byavuzwe haruguru n’abandi bari gufatanya mu gutegura ibitaramo bizatangirwamo biriya bihembo.

Biteganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa mu mpera z’Icyumweru kizarangira taliki 22, Ukwakira, 2023.

Laouchez yavuze ko ubukungwa bw’u Rwanda buri ku rwego rwiza k’uburyo rufite ibyo rukeneye byose ngo rwakore irushanwa riri ku rwego rwa Trace Awards Festival.

Niryo rizaba ribaye irya mbere ribereye muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko.

Ariella Kageruka niwe wari uhagarariye RDB

Rizabera muri BK Arena hagati y’italiki 20 n’italiki ya 22, Ukwakira, 2023.

Biteganyijwe ko abantu 7000 ari bo bazitabira ibi birori bibereye muri BK Arena ariko hakazaba hari n’abandi bazabikurikiranira kuri televiziyo zabo n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Abahanzi n’abanyabugeni bagera kuri 50 baturutse hirya no hino muri Afurika bazaba bari i Kigali ngo bahemberwe kuba abadahigwa mu nganzo zabo.

Iyo uhuje aho ibi birori bizacishwa hose ngo abari ku isi babirebe, usanga bizaba biri kurebwa n’abantu miliyoni 500 bo mu bihugu 190.

Abahanzi b’Abanyarwanda bazaririmba muri ibi birori ni Bruce Melodie, Bwiza na Chris Eazy.

Hari n’abandi bazahabwa umwanya wo kuririmba n’ubwo bwose uzaba ari muto.

Abo ni Ish Kevin, Kenny K-Shot, Bruce Melodie, Sema Sole, Angell Mutoni, Boy Chopper, Mike Kayihura, n’aba DJS nka  DJ Fans-T, DJ Higa, DJ Rusam na DJ Irah.

TAGGED:AbahanziArenaBKfeaturedIbihemboRwandaTrace
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kugeza Murandasi Kuri Bose Birihutirwa- Perezida Kagame
Next Article Urwego Rw’Abanyamakuru Bigenzura Rwagize Icyo Ruvuga Ku Banyamakuru Baherutse Gufungwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?