Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Ruratangira Gukingira Marburg
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

U Rwanda Ruratangira Gukingira Marburg

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2024 11:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Sabin Nsanzimana uyobora Minisiteri y’ubuzima avuga ko u Rwanda rwaraye rwakiriye inkingo za mbere za Marburg ziri butangire guhabwa abaganga kuri iki Cyumweru.

Ni inkingo zigeze mu Rwanda nyuma y’iminsi irindwi iki cyorezo kigeze mu Rwanda.

Minisitiri w’ubuzima avuga ko izo nkingo zaturutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika agashima uruhare abafatanyabikorwa b’u Rwanda barufashije kubona izo nkingo ndetse n’imiti yo korohereza abayirwaye.

Mu kiganiro Sabin Nsanzimana yahaye itangazamakuru, yavuze ko mu minsi irindwi ishize u Rwanda rwatangiye gukorana n’abafatanyabikorwa barwo kugira ngo rubone inkingo zo gukingira abaturage.

Yavuze ko ku ikubitiro hari bukingirwe abakora kwa muganga, abatwara n’abandi bita ku bantu mu mbangukiragutabara, abo mu miryango y’abanduye n’abandi.

Kubyerekeye imiti, Minisitiri Nsanzimana avuga ko hari imiti ibiri yabonetse yo gufasha abarwayi kuvurwa no kubaka ubudahangarwa kuri iriya virusi iri mu zihitana benshi mubo zafashe.

Amerika yahaye u Rwanda inkingo za Marburg

Ni umuti uca intege virusi itera indwara ya Marburg, ukaba wazananye n’undi ukoreshwa mu ruhurirane rw’imiti ifasha ubwirinzi bw’umubiri, ukaba uri guhabwa abarwayi.

Nawo u Rwanda rwawuhawe na Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko ngo si mwinshi.

Uhari urahabwa abafite ibyago byo kwandura no kuzahazwa n’iriya virusi kurusha abandi.

Nsanzimana yavuze ko akurikije uko ibintu byifashe muri iki gihe asanga hari icyizere cy’uko iyi virusi iri buhashywe vuba.

Atanga urugero rw’uko hari abantu batanu bamaze gukira iriya ndwara barataha.

Ati: “ No kuri iki cyumweru hari abandi bantu duteganya ko bari bukire basezererwe batahe”.

Imibare yo kuri uyu wa Gatandatu ivuga ko abantu 46 basangwanywe Marburg, abandi bantu 29 bakaba bari kuvurwa.

Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yasobanuye iby’iyo ndwara

Icyakora iki cyorezo kimaze guhitana abantu 12, bakaba biganjemo abakora kwa muganga.

Abafite ubwandu muri iki gihe nabo ni abakora muri uru rwego.

Kugira ngo umurwayi aba yakize hakorwa ibizamini bibiri ariko hagati y’ikizamini n’ikindi hagacamo amasaha 72.

Ibipimo byo kureba abanduye bimaze gufatirwa ku bantu 1,700 ariko bari bukomeze kwiyongera uko iminsi itambuka.

Igitangaje kuri iriya ndwara ni uko umuntu ashobora kuba yari ameze neza ariko ibimenyetso bikaza kuzamuka.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana asaba Abanyarwanda gukomeza kumenya ibimenyetso by’iriya ndwara kugira ngo abantu bivuze kandi yabasabye kuba baretse gusuhuzanya mu biganza kandi bikubuka gukaraba kenshi.

TAGGED:featuredIbipimoInkingoMinisitiriNsanzimanaUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Na Macron Mu Biganiro Ku Mutekano Mu Karere
Next Article Uko Wakorera Siporo Ku Kazi Ukirinda Indwara Zitandura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?