Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe yabwiye Jeune Afrique ko imvugo za Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste zitoroshya umubano wabwo n’u Rwanda ahubwo ziwutambamira.
Abajijwe niba ingabo z’Uburundi zaravuye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Amb Nduhungirehe yasubije ko ingabo zabwo zikiri yo kandi Guverinoma y’Uburundi ibizi neza.
Nduhungirehe ahuza n’ibyo Umunyamabanga wa CNDD-FDD Réverien Ndikuriyo aherutse kubwira abanyamakuru ubwo yavugaga ko ingabo z’igihugu cye ziri muri DRC kubera amasezerano ibihugu byombi bifitanye.
Nduhungirehe uagize ati: “Abasirikare basaga 20 000 boherejwe muri Kivu y’Amajyepfo, aho zashyizeho nyirantarengwa ku batuye Minembwe no mu nkengero zaho, bakomeza kubiba amagambo y’urwango bibasira Abanyamulenge.”
Yavuze ko byarushijeho kuba bibi, ubwo Ihuriro AFC/M23 ryafataga umujyi wa Uvira.
Ndetse ngo nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Uvira, habaye inama hagati y’abayobozi b’umutekano b’Uburundi n’u Rwanda zabereye k’umupaka hagati ya 14 na 28, Ukuboza 2025, ngo hareberwe hamwe uburyo ibibazo byakemurwa.
Yungamo ko intego y’u Rwanda ikomeje kuba iyo gushaka ko hanozwa imibanire n’Uburundi ariko, ikibabaje ngo ni uko Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Edouard Bizimana bakomeza gukwirakwiza amagambo abangamira umubano, ntibyoroshye akazi ko kungera kunoza imibanire.
Umubano w’u Rwanda n’Uburundi wajemo ibibazo mu mwaka wa 2015 ubwo Uburundi bushinjaga u Rwanda kubwima abashatse guhirika “ubutegetsi” muri uwo mwaka, ndetse nyuma bukavuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa RED Tabara uburwanya ariko u Rwanda rurabihakana.
Ubu rero ngo umuhati wo kongera gusubiza ibintu mu buryo ubangamirwa n’uko Perezida Ndayishimiye n’abandi bayobozi bauga ko u Rwanda rufite gahunda yo gutera Uburundi, ibi bikaba byaratumye bunafunga imipaka yabwo k’ubutaka ibuhuza n’u Rwanda.
Ikindi ni uko bwahisemo kwifatanya n’ingabo za Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo zikorana na FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bafite ingengabitekerezo yayo.