U Rwanda Rushaka Guhora Rwihagije Mu Madevize

Iyi ni intego Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko rwihaye kugira ngo haramutse habaye ibura ry’amadovize mu gihe cy’amezi ane, rukomeze gutumiza hanze ibyo rukeneye byose.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politike y’Ifaranga muri BNR, Prof Kasai Ndahiriwe avuga ko ubwizigame bw’amadovize u Rwanda rufite yafasha gutuma rukomeza gutumiza hanze ibyo rukeneye mu gihe kigera cyangwa kirenga amezi ane nta dovize rwinjiza.

Ati: “…Twebwe nta na rimwe iyo bifashe ku mpuzandengo tujya tujya munsi y’ayo mezi, ni intego mu bijyanye n’ubukungu na politike ko buri gihe tugomba kuba dufite amadevize nibura ashobora gutumiza ibikenerwa mu gihe cy’amezi ane nta rindi devize ryinjiye.”

Kuri we, ibyo bivuze ko u Rwanda rushobora guhangana n’ikibazo cyo ku rwego mpuzamahanga gishobora gutuma habaho ikibazo cy’amadovize.

Prof Kasai Ndahiriwe avuga ko haba mu mwaka wa 2023 no mu iteganyamibare ryo muri uyu mwaka bigaragara ko u Rwanda ruzakomeza kugira ubwizigame bw’amadovize bushobora gutumiza ibintu mu gihe kirenze amezi ane.

Prof Kasai Ndahiriwe

Muri Kamena 2023, u Rwanda rwari rufite amadevize miliyoni $ 1,827 naho mu Kamena 2022, rwari ruzigamye angana na miliyoni $ 1,926 kandi igice kinini cy’ayo mafaranga kibikwa muri Banki zo mu mahanga.

Mu mpera za Kamena 2023, amadevize yashyizwe mu ishoramari ry’igihe gito yanganaga na 26.8% naho ayari mu ry’igihe kiringaniye n’ikirekire yanganaga na 73.2 %, ibyo ukabibara ugereranije n’intego BNR yihaye ya 25% na 75%.

Hashize iminsi abantu bagaragaza ko amadevize yabaye make ku isoko mpuzamahanga, bamwe bakabihuza no gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’amadorali cyangwa andi madevize agaragara ku isoko.

Imibare ya BNR igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2024, agaciro k’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga kazamutseho 5,9% bitewe ahanini n’itumizwa ry’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, n’ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi bitumizwa hanze biyongereye.

Ibikomoka ku ngufu n’ibyifashishwa n’inganda bitumizwa hanze byo byaragabanyutse.

Umusaruro wavuye mu byoherejwe mu mahanga  wagabanyutseho 0,2% biturutse ku igabanyuka ry’ibisanzwe byoherezwa mu mahanga, cyane cyane kawa n’ibitunganyirizwa mu nganda, ndetse n’igabanyuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version