Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Ruvuga Ko Kera Kabaye UN Yemeje Ko FDLR Ikorana Na Kinshasa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruvuga Ko Kera Kabaye UN Yemeje Ko FDLR Ikorana Na Kinshasa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 June 2023 7:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibiro by’Umuvigizi wa Guverinoma y’u Rwanda byatangaje ko u Rwanda rwishimiye ko kera kabaye ibyo rwavuze ko FDLR ikorana na Leta y’i Kinshasa, amahanga akagira ngo ni ayarwo, noneho raporo y’inzobere za UN nayo yabyemeje.

Yolande Makolo uvugira Guverinoma y’u Rwanda avuga ko inshuro nyinshi kandi mu buryo butandukanye, u Rwanda rwabwiye amahanga ko hari amakuru atagibwaho impaka yemeza ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bukorana mu buryo butaziguye n’abarwanyi ba FDLR.

FDLR ni umutwe w’inyeshyamba zirimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’abandi bahuje ingengabitekerezo yayo.

Makolo avuga ko muri raporo y’impuguke za UN, harimo ingingo zemeza ibyo u Rwanda rwavuze kenshi birimo ko i Kinshasa baha FDLR intwaro, amafaranga n’ubufasha mu bya politiki kugira ngo ikomeza igire imbaraga ari ukuri.

Avuga ko ubwo bufasha butuma u Rwanda rugira impungenge ku mutekano warwo.

Ati: “ Ibyo byose hamwe n’ibindi bikubiye muri iyo raporo byerekeranye n’imikoranire hagati ya FDLR n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bitera u Rwanda impungenge ku mutekano warwo”.

Yolande Makolo avuga ko ibikubiyemo kandi bihuje n’ibimaze amezi runaka bibaye ubwo ingabo za DRC zarasaga ku butaka bw’u Rwanda ndetse indege z’intambara z’iki gihugu zikavugera ikirere cyarwo.

Abajijwe icyo avuga ko bika by’iriya raporo bishinja u Rwanda guha inkunga M23, Makolo yavuze ko intego y’u Rwanda ari ukurinda imipaka yarwo.

Yabwiye umunyamakuru wa RBA ko iyo ari yo ntego y’u Rwanda ikomeye kurusha izindi zose zatekerezwa.

Mu mvugo yumvikanisha gukomera ku ijambo, Makolo yavuze ko u Rwanda ruzarinda ubusugire bwarwo mu buryo bwose bushoboka, bwaba ubwo gukumirira umwanzi iyo aherereye, cyangwa kumwivuna igihe yaruteye.

Ati: “ Iyi niyo mpamvu muri Gashyantare, 2023; twavuze ko twongereye imbaraga za gisirikare ku mipaka yacu kugira ngo dukumire ko hari ibyaturuka hakurya bikaza kudukoroga”.

Avuga ko u Rwanda rudashaka ko hari ikintu icyo ari cyo cyose cyasenya, mu buryo runaka, ibyo rwagezeho.

Ku ngingo y’uko muri iriya raporo harimo amazina y’abasirikare bakuru muri RDF bavugwa kugira uruhare mu gufasha M23, Yolande Makolo yasubije ko ibyo ari ibyo  ari ‘ibifitirano’.

Avuga ko nta shingiro na rito bifite bityo ko nta muntu ukwiye kubiha agaciro.

Abajijwe icyo akeka cyaba kihishe inyuma ya raporo nyinshi( harimo n’iri kuvugwa muri iyi nkuru) zashinje u Rwanda gufasha M23, Yolande Makolo yavuze ko atajya mu byo kumenya icyihishe inyuma ya raporo yakozwe n’abo muri UN, ariko ko icyagaragaye ari uko ubutegetsi bw’i Kinshasa budashoboye gukemura ibibureba.

Avuga ko bibabaje kuba mu gihe habura amezi make ngo muri DRC habe amatora y’Umukuru w’igihugu, ubutegetsi bw’iki gihugu butari kwisuganya ngo buyategure ahubwo bugatinda mu gushinja abaturanyi ibinyoma.

Kuri Makolo, amagambo nk’ayo atuma n’umuhati wari warashyizweho ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa DRC, uta agaciro.

Ikindi ngo yerekana ko i Kinshasa badashoboye gukemura ibibazo byabo ahubwo bashakira urwitwazo ahandi.

TAGGED:FDLRfeaturedIntambaraJenosideM23MakoloRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Mujyi Wa Kigali Hagiye Kuzanwa Bisi Zikoresha Amashanyarazi
Next Article Muhanga: Yishwe N’Igitaka Cyamanuwe Na Caterpillar
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?