Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Ruzahabwa Miliyoni $319 Zo Guhangana N’Ikirere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Rwanda Ruzahabwa Miliyoni $319 Zo Guhangana N’Ikirere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 January 2023 7:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imwe mu ngingo u Rwanda rwishimira mu zigize uruzinduko rw’Umuyobozi mukuru w’Ikigega mpuzamahanga cy’imari Kristalina Georgieva, ni uko yashimangiye ko iki kigega cyizaha u Rwanda Miliyoni $ 319 zo kubaka ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Georgieva ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije kuganira n’abayobozi barwo uko imari bagenerwa na kiriya kigega ikoreshwa cyangwa yarushaho gukoreshwa neza mu rwego rwo kubaka ubukungu buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Georgieva ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu

Imihindagurikire y’ikirere isobanurwa nk’imikorere idasanzwe y’ibihe biranga ikirere iterwa ahanani n’ubushyuhe bwacyo.

Iyo ikirere gishyushye gituma uko ibihe bikiranga byasimburanaga guhindagurika, izuba rikaka igihe kirekire ahantu hahoze hagwa imvura isanzwe, ku rundi ruhande, imvura nayo ikaba nyinshi ahantu hahoze hava izuba riringaniye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu Rwanda n’aho izo ngaruka zarahageze kubera ko hari ibice byumye kandi byarahoranye imvura.

Uburasirazuba bw’u Rwanda ndetse n’ubushyira amajyepfo nibyo bice byazahaye cyane kubera ibura ry’imvura ihagije.

Uturere nka Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, igice cy’u Bugesera, Ruhango, Kamonyi na Nyanza mu Mayaga  niho hazahajwe n’ubushyuhe cyane ugereranyije n’ahandi.

Imvura nyinshi mu Burengerazuba bw’u Rwanda nayo yateje inkangu henshi zangiza imyaka, zihitana abantu n’amatungo.

Uburasirazuba ndetse n’igice cy’Amajyepfo y’u Rwanda ni ho hibasiwe cyane n’ubushyuhe bwinshi buturuka ku mihindagurikire y’ibihe

Kristalina Georgieva ashima ko u Rwanda rukora uko rushoboye rugahangana n’iki kibazo binyuze mu gutera ibiti, kongera no gusibura imirwanyasuri, gusazura no gutera amashyamba mashya n’ibindi.

- Advertisement -

Ruherutse no gutangiza ikigega gishinzwe gukusanya amafaranga yo gukomeza kurengera ibidukikije.

Mu mezi make ashize, ubuyobozi bwarwo bwatashye ku mugaragaro icyanya cyahanzwe i Nyandungu cyahariwe urusobe rw’ibinyabuzima byiganjemo ibiguruka n’ibikururanda.

Cyahashyizwe hagamijwe kubiha ‘ubundi buturo’ ariko nanone i Nyandungu hakaba ahantu abanyamujyi wa Kigali bazajya batemberera hafi yabo bakaruhuka bitabaye ngombwa ko bose bajya muri Pariki y’Akagera cyane cyane ko ihenze kandi ikaba kure yabo.

Biteganyijwe ko Umuyobozi mukuru wa IMF azasura icyanya cya Nyandungu.

Kubera ko guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ari uruhurirane rw’ingamba n’ibikorwa birambye, IMF yasanze ari ngombwa ko ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere byashyirirwaho uburyo bwo guhangana ndetse n’ingengo y’imari.

Ni uburyo iki kigo kise Resilience and Sustainability Trust.

Binyuze muri bwo, hari ibihugu birimo n’u Rwanda byagenewe amafaranga yo gushora mu mishinga yo kuzamura ubukungu buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Rwo ruzahabwa Miliyoni $319.

Kristalina Georgieva yaraye asabye ibindi bihugu biri mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba gukora imishinga ihamye kandi izatanga ibisubizo birambye kugira ngo ikigega ayoboye kizayitere inkunga.

Mu ijambo yavugiye mu nama yagiranye nabo muri Kigali Convention Center yagize ati: “…[Nimudufashe] kubafasha…”

Georgieva yasabye ibihugu biri mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba gukora imishinga ihamye

Mu yandi magambo, yabwiye abo banyakubahwa ko amafaranga n’ubushake bwo gufasha abafite imishinga atari byo byabuze, ahubwo ko ari bo bari kwicyerereza ngo barangize iyo mishinga, yigwe ubundi bahabwe amafaranga.

TAGGED:featuredIbidukikijeIgenamigambiIkigegaImariIMFKristalinaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abatwa B’i Burundi Basabye Leta Amabati ‘Irayabura’
Next Article Mu Kwezi Kumwe Ingabo Z’u Bufaransa Zirava No Muri Burkina Faso
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?