U Rwanda Ruzahabwa Miliyoni $319 Zo Guhangana N’Ikirere

Imwe mu ngingo u Rwanda rwishimira mu zigize uruzinduko rw’Umuyobozi mukuru w’Ikigega mpuzamahanga cy’imari Kristalina Georgieva, ni uko yashimangiye ko iki kigega cyizaha u Rwanda Miliyoni $ 319 zo kubaka ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Georgieva ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije kuganira n’abayobozi barwo uko imari bagenerwa na kiriya kigega ikoreshwa cyangwa yarushaho gukoreshwa neza mu rwego rwo kubaka ubukungu buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Georgieva ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu

Imihindagurikire y’ikirere isobanurwa nk’imikorere idasanzwe y’ibihe biranga ikirere iterwa ahanani n’ubushyuhe bwacyo.

Iyo ikirere gishyushye gituma uko ibihe bikiranga byasimburanaga guhindagurika, izuba rikaka igihe kirekire ahantu hahoze hagwa imvura isanzwe, ku rundi ruhande, imvura nayo ikaba nyinshi ahantu hahoze hava izuba riringaniye.

- Advertisement -

Mu Rwanda n’aho izo ngaruka zarahageze kubera ko hari ibice byumye kandi byarahoranye imvura.

Uburasirazuba bw’u Rwanda ndetse n’ubushyira amajyepfo nibyo bice byazahaye cyane kubera ibura ry’imvura ihagije.

Uturere nka Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, igice cy’u Bugesera, Ruhango, Kamonyi na Nyanza mu Mayaga  niho hazahajwe n’ubushyuhe cyane ugereranyije n’ahandi.

Imvura nyinshi mu Burengerazuba bw’u Rwanda nayo yateje inkangu henshi zangiza imyaka, zihitana abantu n’amatungo.

Uburasirazuba ndetse n’igice cy’Amajyepfo y’u Rwanda ni ho hibasiwe cyane n’ubushyuhe bwinshi buturuka ku mihindagurikire y’ibihe

Kristalina Georgieva ashima ko u Rwanda rukora uko rushoboye rugahangana n’iki kibazo binyuze mu gutera ibiti, kongera no gusibura imirwanyasuri, gusazura no gutera amashyamba mashya n’ibindi.

Ruherutse no gutangiza ikigega gishinzwe gukusanya amafaranga yo gukomeza kurengera ibidukikije.

Mu mezi make ashize, ubuyobozi bwarwo bwatashye ku mugaragaro icyanya cyahanzwe i Nyandungu cyahariwe urusobe rw’ibinyabuzima byiganjemo ibiguruka n’ibikururanda.

Cyahashyizwe hagamijwe kubiha ‘ubundi buturo’ ariko nanone i Nyandungu hakaba ahantu abanyamujyi wa Kigali bazajya batemberera hafi yabo bakaruhuka bitabaye ngombwa ko bose bajya muri Pariki y’Akagera cyane cyane ko ihenze kandi ikaba kure yabo.

Biteganyijwe ko Umuyobozi mukuru wa IMF azasura icyanya cya Nyandungu.

Kubera ko guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ari uruhurirane rw’ingamba n’ibikorwa birambye, IMF yasanze ari ngombwa ko ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere byashyirirwaho uburyo bwo guhangana ndetse n’ingengo y’imari.

Ni uburyo iki kigo kise Resilience and Sustainability Trust.

Binyuze muri bwo, hari ibihugu birimo n’u Rwanda byagenewe amafaranga yo gushora mu mishinga yo kuzamura ubukungu buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Rwo ruzahabwa Miliyoni $319.

Kristalina Georgieva yaraye asabye ibindi bihugu biri mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba gukora imishinga ihamye kandi izatanga ibisubizo birambye kugira ngo ikigega ayoboye kizayitere inkunga.

Mu ijambo yavugiye mu nama yagiranye nabo muri Kigali Convention Center yagize ati: “…[Nimudufashe] kubafasha…”

Georgieva yasabye ibihugu biri mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba gukora imishinga ihamye

Mu yandi magambo, yabwiye abo banyakubahwa ko amafaranga n’ubushake bwo gufasha abafite imishinga atari byo byabuze, ahubwo ko ari bo bari kwicyerereza ngo barangize iyo mishinga, yigwe ubundi bahabwe amafaranga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version