Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Ruzakomeza Kuzirikana Akamaro Perezida Geingob Yagiriye Afurika-PM Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

U Rwanda Ruzakomeza Kuzirikana Akamaro Perezida Geingob Yagiriye Afurika-PM Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 February 2024 4:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye abaje gusezera kuri Perezida Hage Geingob wayoboraga Namibia akaba aherutse gutabaruka ko u Rwanda ruzakomeza kuzirikana akamaro yagiriye Afurika.

Iri jambo yarivuze mu izina rya Perezida Paul Kagame.

Ngirente avuga ko u Rwanda ruzi akamaro uriya mugabo yagiriye Afurika n’igihugu cye by’umwihariko.

Ni umuhati yashyizeho mu guharanira ko Afurika iba umugabane wigenga, ufite uburenganzira bwo kugena ibyo wihitiyemo kandi ngo ibi bizakomeza kuzirikanwa n’abandi bari bafite intego nk’ize.

Dr. Edouard Ngirente yagize ati: “ u Rwanda ruzahora ruzirikana umubano mwiza rwagiranye na Namibia mu gihe yayoborwaga na Geingob.”

Yaboneyeho kubwira abaturage ba Namibia ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Namibia nk’igihugu cy’inshuti hashingiwe ku musingi wasizwe na Hage Geingob.

Mbere y’uko Ngirente ajya gusezera kuri uriya munyacyubahiro, Madamu Jeannette Kageme yagiye gufata mu mugongo mugenzi we wahoze ari umufasha wa nyakwigendera witwa Monica Geingob.

Jeannette Kagame yamufashe mu mugongo

Hage G. Geingob yari Perezida wa Namibia aherutse gutabaruka azize cancer yari amaranye  igihe.

Yaguye mu bitato byitiriwe Lady Pohamba.

Inkuru y’urupfu rwa Perezida Dr. Hage G. Geingob, yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru wa Namibia.

Perezida Hage Geingob yabaye Umukuru w’Igihugu kuva mu 2015, akaba yari ari kuyobora manda ya kabiri yari kuzarangira mu mpera z’umwaka wa 2024.

TAGGED:AfurikafeaturedNgirentePerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umukunzi Wa Miss Naomie Yafashe Irembo
Next Article Imihanda Agace Ka Nyuma Ka Tour Du Rwanda Kari Bukoreshe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?