Muri Kamena, 2025 biteganyijwe ko u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo bizasinya amasezerano y’amahoro azasinyirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari Abakuru b’ibihugu byose uko ari bitatu.
Uwo mu muhango uzabera muri White House imbere ya Perezida Trump ushyirweho umukono na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi.
Hazasinywa ayo masezerano y’amahoro azakurikirwa no gusinya andi y’ubukungu hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byombi.
Hazakurikiraho ko Amerika ishora amafaranga menshi muri ibyo bihugu byombi.
Imvugo ya Amerika ni uko aya masezerano azungukira buri ruhande, atange igisubizo kirambye cy’ibibazo bimaze imyaka myinshi bibangamiye Akarere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gicurasi, ariyo tariki yemejwe yo kuba buri ruhande rwatanze imbanzirizamushinga y’ibizaba bikibiye muri aya masezerano.
Kuri uyu wa Kane, Umujyanama Mukuru wa Trump mu bibera muri Afurika akaba n’Umukwe we, Massad Boulos, yatangaje ko ibihugu byombi byamaze gukora akazi gakomeye ku bijyanye n’imbanzirizamushinga y’amasezerano, ko nta kabuza biza gutanga impapuro za nyuma kuri uyu wa Gatanu.
Bigezweho nyuma y’ibiganiro byahuje Amerika, u Rwanda, RDC byabereye muri Qatar, Doha.
Ku ruhande rw’u Rwanda, byari byitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi, NISS, Brig Gen Jean Paul Nyirubutama na Brig Gen Patrick Karuretwa.
Nyuma y’aho izi mbanzirizamushinga zitanzwe, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yemeye ko azongera guhura na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba RDC, bakemereza hamwe imbanzirizamushinga ihuriweho y’amasezerano.
Twababwira ko uyu yahawe n’inshingano zo kuba Umujyanama wa Perezida Trump mu by’umutekano.
Ibyo nibirangira, hazakurikiraho gahunda yo gutegura isinywa rya nyuma rizasinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi, igikorwa kizayoborwa na ubwe.
Mbere y’uko amasezerano asinywa, Amerika isobanura ko impande zombi hari ibyo zigomba kuzabanza kumvikanaho.
DRC igomba gukemura burundu ibibazo by’umutekano birimo n’ikibazo cya FDLR.
Igomba kuzabanza kurangiza amavugurura y’imbere mu gihugu ajyanye n’imiyoborere n’uburyo bwo gusaranganya inyungu ku turere.
Ibihugu byombi bigomba kandi kuzemera ko buri kimwe muri byo, hari amasezerano kigomba kugirana na Amerika ajyanye n’ubukungu.
Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, hashyizweho Komite igamije kugenzura uburyo izi ngingo zigomba kubahirizwa, irimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, u Bufaransa na Togo ihagarariye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ikindi cyakozwe, ni uko ibiganiro byabaga binyuze muri gahunda ya EAC-SADC, byakuweho ahubwo bihurizwa mu mutaka wa Afurika yunze Ubumwe, bivuze ko bikorwa biyobowe na Togo.