Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwabonye Miliyoni $18 Yo Kwagura Umushinga Green Amayaga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

U Rwanda Rwabonye Miliyoni $18 Yo Kwagura Umushinga Green Amayaga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 July 2025 11:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
u Rwanda rurashaka kuba igihugu cy'amafu n'amafunguro.
SHARE

Binyuze mu kigega mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere imishinga y’ibidukikije Global Environment Facility (GEF), Ikigo  cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, cyahawe Miliyoni $18 azakoreshwa mu guteza imbere imishinga yo kwita ku mashyamba n’ibindi bidukikije bigize Green Amayaga Program.

Umushinga Green Amayaga umaze igihe wita ku bidukikije cyane cyane amashyamba yo mu Turere dutandatu tw’Intara y’Amajyepfo ari two Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Ruhango, Huye na  Gisagara.

Amayaga ni agace k’u Rwanda gakunze kurangwa n’uruzuba rwatumye amashyamba yako yuma, imigezi igabanya amazi yayo, imyaka ntiyera nka mbere, byose bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima no ku buzima bw’abaturage muri rusange.

Umushinga Green Amayaga waje mu myaka irenga itanu ishize ugamije kugarurira aka karere ubuhehere buturutse k’ugukura kw’amashyamba, kandi bisanzwe bizwi ko ari yo bihaha by’aho ateye, akaba n’isoko nini y’umusasuro uva mu buhinzi, ububaji n’ubworozi.

Itangazo riri ku rubuga rwa REMA riboneka kuri X, rivuga ko ziriya miliyoni zije zikurikira izindi Miliyoni $ 9 zo kurushaho kwita ku ishyamba rya Nyungwe n’igice kirihuza na Ruhango.

Ni igice bita Nyungwe-Ruhango Corridor.

Byatumye ayo mafaranga yose hamwe aba Miliyoni $ 27 ubariyemo n’ayo yandi yo kwita ku Amayaga mu kindi cyiciro.

Umushinga wa Green Amayaga mu cyiciro cyawo cya kabiri ugamije kwagura akamaro kawo kakagera mu Turere twose tw’Intara y’Amajyepfo.

Ako kamaro kazatuma Intara y’Amajyepfo igira ikirere giherereye bitewe no kugira amashyamba ahagije atuma igusha imvura ikenewe kugira ngo yeze.

Imyaka yera muri iki gice cy’u Rwanda ahanini ni ibishyimbo, imyumbati, ikawa, amashaza, ibijumba, icyayi n’indi ikenerwa n’abaturage muri rusange ngo bihaze mu biribwa basagurire n’amasoko.

Umuyobozi mukuru wa REMA Juliet Kabera ati: “ u Rwanda rwiyemeje gutuma ikirere cyarwo cyongera guhehera kandi abarutuye bikabagirira akamaro. Bizakorwa binyuze mu mishinga ikoranye ubuhanga, igamije kubonera ibisubizo ibibazo bahura nabyo buri munsi”.

Juliet Kabera avuga ko amafaranga yatanzwe n’ikigo ayoboye azashorwa mu yindi mishinga y’ingenzi yo gutuma Amayaga atoha.

Umuyobozi mukuru wa REMA Juliet Kabera.

Amakuru atangwa na REMA avuga ko kuva umushinga Green Amayaga watangira, watumye haterwa biti ku buso bwa hegitari 929, umuhora wa Kibirizi- Muyira uterwaho amashyamba yatumye aho hantu hongera kugwa imvura.

Ibiti byera imbuto bingana na 243,000 byaratewe kandi ibiti birwanya isuri biterwa ku buso bwa hegitari 13,886.

Ibyinshi muri byo biteye ku materasi y’indinganire.

Muri uwo muhati kandi, hari ibiti cyangwa ibyatsi byatewe ku nkombe n’inkengero z’ibiyaga, inzuzi n’imigezi kugira ngo birinde ubutaka gutembera mu mazi bikayanduza n’ubutaka bwera bugapfa ubusa.

Ibyo biti cyangwa ibyatsi byatewe ku burebure bwa kilometero 93 ku buso bukikije ayo mazi bungana na hegitari 763.

Ibyo biti bigira n’uruhare mu kugabanya ubukana bw’impanuka zibera ku nkengero z’imihanda cyane cyane iri mu bice bihanamye.

REMA ivuga ko hari imiryango 21,000 yahawe uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije bukoresha rondereza, gazi n’ibindi bicanwa bidakenera ko amashyamba atemwa.

TAGGED:AmajyambereAmashyambaAmayagafeaturedIbitiIkigoKabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amakipe Y’u Rwanda Yatsindiye Kuzahatanira Shampiyona Y’Isi
Next Article U Rwanda Rwohereje Indi Nkunga Muri Gaza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Urubyiruko Mu Rwanda Ruranywa Itabi Ku Rugero Runini

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

You Might Also Like

IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUmutekano

RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?