Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwabonye Miliyoni $ 300 Z’Imishinga Yo Kwita Ku Bidukikije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rwabonye Miliyoni $ 300 Z’Imishinga Yo Kwita Ku Bidukikije

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 June 2025 7:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubwo ayo masezerano yasinywaga: Ifoto@MINECOFIN.
SHARE

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Yussuf Murangwa yasinye amasezerano yo kwakira no gukoresha  Miliyoni $300 mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ingufu zisubira, kwita ku gutwara mu ndege abantu n’ibintu, kuhira imyaka no kwita ku musaruro.

Ikigega mpuzamahanga kitwa The OPEC Fund nicyo cyahaye u Rwanda iyo nkunga.

Gikorera mu bihugu byinshi ku migabane hafi ya yose, kikagira intego yo gufasha ibihugu binyamuryango kubaka ubukungu butajegajega.

Inkingi zikomeye gishyigikira ni izo kwihaza mu biribwa, guteza imbere urwego rw’ingufu zaba izisanzwe cyangwa izisubira, amazi meza, isuku n’isukura, ubuzima n’uburezi.

Amakuru aboneka ku rubuga rwacyo avuga ko gikora ibyo byose mu rwego rwo gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona uburyo buboneye kandi burambye bwabifasha kwigobotora ingoyi y’ubukene.

Amafaranga u Rwanda rwasinyanye na kiriya kigega aje hashize igihe gito rutangaje ingengo y’imari ruzakoresha mu mishinga yo mu mwaka wa 2025/2026.

Minisitiri Murangwa aherutse kubwira Inteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, ko iyo ngengo y’imari izagera kuri Miliyari ibihumbi birindwi by’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga inyongera ya 21% ugereranyije n’uko iy’umwaka w’ingengo y’imari washize yanganaga.

Yari Miliyari eshanu n’imisago, Murangwa akavuga ko igice kinini cy’ingengo izakoreshwa muri uyu mwaka kigenewe kurangiza imishinga minini igihugu kiyemeje kugeraho, bikajyanirana no gukomeza kuzamura urwego rw’imibereho y’Abanyarwanda.

Ubusanzwe ingengo y’imari ikorwa hagamijwe kugena ibizakorwa mu iterambere ry’igihugu ariko burya ayo mafaranga ntaba ahari.

Aboneka binyuze muri gahunda igihugu kiba cyarateganyije azabonekeramo zirimo imisoro, inkunga cyangwa inguzanyo igihugu gifata ivuye mu bigega mpuzamahanga cyangwa mu baturage bacyo baguriza Leta ikazabishyura.

Bumwe mu buryo abaturage bagurizamo Leta ni mu kugura impapuro mpeshwamwenda zishyurwa mu gihe runaka ku nyungu yegenwe.

Ahandi Leta ikura amafaranga yo kuzashora muri iyo mishinga ni mu misoro.

Guverinoma iherutse gutangaza ko hari imisoro yazamuwe kugira ngo igihugu kishakemo amafaranga gikeneye ngo kizamure ubukungu bwacyo kidategereje inguzanyo cyangwa impano z’amahanga.

Minisitiri Murangwa avuga ko amafaranga ava mu Banyarwanda agize 91% by’ayo igihugu gikenera ngo gishore mu mishinga gifite.

Mu kiganiro yatangiye ahasinyiwe amasezerano avugwa muri iyi nkuru, Minisitiri Yussuf Murangwa yatangaje ko u Rwanda rushora mu mishinga rubona ko ikenewe kurusha indi.

Ni muri ubwo buryo rukora kugira ngo abaturage benshi bagerweho n’akamaro kava muri yo bitewe ahanini n’uko batuye bacucikitse ku buso buto.

Abanyarwanda 600 batuye ku buso bwa Kilometero kare imwe, bivuze ko ubwinshi bwabo bukwiye kugendana n’imishinga ituma benshi muri bo bagerwaho n’umusaruro uyivamo.

Murangwa avuga ko kugira ngo abaturage bagerweho n’umusaruro uva mu mishinga igihugu gishyiraho, bisaba ubushishozi mu kuyigena, bikajyanirana no kureba iyagirira benshi akamaro kandi mu buryo burambye.

Kimwe mubyo u Rwanda ruharanira ni uko abarutuye bazihaza mu biribwa kandi bikagerwaho mu gihe ‘kitarambiranye’.

TAGGED:featuredIbidukikijeIkigegaImariImishingaIngengoIterambereMurangwaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umukobwa Wahagarariye u Rwanda Mu Banyamibare Agira Inama Bagenzi Be
Next Article Trump Arasaba Iran Kumanika Amaboko Imbere Ya Israel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?