Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Yussuf Murangwa yasinye amasezerano yo kwakira no gukoresha Miliyoni $300 mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ingufu zisubira, kwita ku gutwara mu ndege abantu n’ibintu, kuhira imyaka no kwita ku musaruro.
Ikigega mpuzamahanga kitwa The OPEC Fund nicyo cyahaye u Rwanda iyo nkunga.
Gikorera mu bihugu byinshi ku migabane hafi ya yose, kikagira intego yo gufasha ibihugu binyamuryango kubaka ubukungu butajegajega.
Inkingi zikomeye gishyigikira ni izo kwihaza mu biribwa, guteza imbere urwego rw’ingufu zaba izisanzwe cyangwa izisubira, amazi meza, isuku n’isukura, ubuzima n’uburezi.
Amakuru aboneka ku rubuga rwacyo avuga ko gikora ibyo byose mu rwego rwo gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona uburyo buboneye kandi burambye bwabifasha kwigobotora ingoyi y’ubukene.
Amafaranga u Rwanda rwasinyanye na kiriya kigega aje hashize igihe gito rutangaje ingengo y’imari ruzakoresha mu mishinga yo mu mwaka wa 2025/2026.
Minisitiri Murangwa aherutse kubwira Inteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, ko iyo ngengo y’imari izagera kuri Miliyari ibihumbi birindwi by’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga inyongera ya 21% ugereranyije n’uko iy’umwaka w’ingengo y’imari washize yanganaga.
Yari Miliyari eshanu n’imisago, Murangwa akavuga ko igice kinini cy’ingengo izakoreshwa muri uyu mwaka kigenewe kurangiza imishinga minini igihugu kiyemeje kugeraho, bikajyanirana no gukomeza kuzamura urwego rw’imibereho y’Abanyarwanda.
Ubusanzwe ingengo y’imari ikorwa hagamijwe kugena ibizakorwa mu iterambere ry’igihugu ariko burya ayo mafaranga ntaba ahari.
Aboneka binyuze muri gahunda igihugu kiba cyarateganyije azabonekeramo zirimo imisoro, inkunga cyangwa inguzanyo igihugu gifata ivuye mu bigega mpuzamahanga cyangwa mu baturage bacyo baguriza Leta ikazabishyura.
Bumwe mu buryo abaturage bagurizamo Leta ni mu kugura impapuro mpeshwamwenda zishyurwa mu gihe runaka ku nyungu yegenwe.
Ahandi Leta ikura amafaranga yo kuzashora muri iyo mishinga ni mu misoro.
Guverinoma iherutse gutangaza ko hari imisoro yazamuwe kugira ngo igihugu kishakemo amafaranga gikeneye ngo kizamure ubukungu bwacyo kidategereje inguzanyo cyangwa impano z’amahanga.
Minisitiri Murangwa avuga ko amafaranga ava mu Banyarwanda agize 91% by’ayo igihugu gikenera ngo gishore mu mishinga gifite.
Mu kiganiro yatangiye ahasinyiwe amasezerano avugwa muri iyi nkuru, Minisitiri Yussuf Murangwa yatangaje ko u Rwanda rushora mu mishinga rubona ko ikenewe kurusha indi.
Ni muri ubwo buryo rukora kugira ngo abaturage benshi bagerweho n’akamaro kava muri yo bitewe ahanini n’uko batuye bacucikitse ku buso buto.
Abanyarwanda 600 batuye ku buso bwa Kilometero kare imwe, bivuze ko ubwinshi bwabo bukwiye kugendana n’imishinga ituma benshi muri bo bagerwaho n’umusaruro uyivamo.
Murangwa avuga ko kugira ngo abaturage bagerweho n’umusaruro uva mu mishinga igihugu gishyiraho, bisaba ubushishozi mu kuyigena, bikajyanirana no kureba iyagirira benshi akamaro kandi mu buryo burambye.
Kimwe mubyo u Rwanda ruharanira ni uko abarutuye bazihaza mu biribwa kandi bikagerwaho mu gihe ‘kitarambiranye’.