Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda rwabwiye Umudepite wa USA ko rufite ubutabera bwigenga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda rwabwiye Umudepite wa USA ko rufite ubutabera bwigenga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 December 2020 5:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibaruwa yanditswe isinywa na Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston isubiza Umudepite muri USA witwa Corlyn B, Maloney ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga kandi ko buzaha Rusesabagina ubutabera akwiriye. Maloney yari yanditse asaba Perezida Kagame kurekura Paul Rusesabagina agasubira muri USA.

Minisitiri Busingye yabwiye Maloney ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga kandi ko Paul Rusesabagina ari mu maboko y’ubutabera kandi yafashwe mu buryo bukurikije amategeko, akaba azaburanishwa mu buryo bukurikije amategeko.

Ibaruwa ivuga ko Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bwasobanuriye amahanga binyuze mu itangazamakuru ko Paul Rusesabagina yafashwe mu buryo bukurikije amategeko, ko atigeze ashimutwa.

Ivuga ko Rusesabagina yateze indege yihariye yisanga mu Rwanda kandi ko ageze mu Rwanda yafashwe kuko yari asanzwe ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kuko bwari bwaratanze impapuro zo kumufata zifite ikirango cya 2018NPPA Arrest Warrant.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumushinjanya n’abandi bantu 18, bose bakurikiranyweho ibyaha icyenda birimo no gushinga imitwe yitwara gisirikare n’indi y’iterabwoba kandi yagize uruhare mu kwica abantu mu bice bitandukanye by’u Rwanda cyane cyane mu Majyepfo yarwo mu turere twa Nyamagabe( mu Ishyamba rya Nyungwe) na Nyaruguru.

Buvuga kandi ko na Rusesabagina yigambye biriya bikorwa, bugatanga urugero rw’uko yigeze kubivuga mu Ukuboza, 2018 binyuze muri video yacishije kuri YouTube.

Muri iriya video ngo yavugaga ko ashyigikiye urubyiruko rugira uruhare mu bwicanyi bariya barwanyi bakora kandi ko azabafasha uko ashoboye.

Icyo gihe ndetse ngo yavuze ko ari gutegura intambara ku Rwanda.

Ubutabera bw’u Rwanda kandi bwibukije Maloney ko Rusesabagina yari asanzwe yarashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumufata zasohowe muri 2010 akurikiranyweho gutera inkunga umutwe w’iterabwoba urimo bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi witwa FDLR.

Ibaruwa ya Minisiteri y’ubutabera bw’u Rwanda irangiza ivuga ko aho Rusesabagina afungiye ahabwa ibikwiye umufungwa wese, yemeza ko asurwa n’abo mu muryago we, abaganga n’abamwunganira mu rubanza.

Uburenganzira Rusesabagina afite bwo guhabwa ubutabera buteganywa n’Itegeko Nshinga nk’uko ari ubwa buri Munyarwanda wese.

Ibaruwa ya Leta y’u Rwanda:

 

Ibaruwa ya Maloney isaba Leta y’u Rwanda kurekura Rusesabagina vuba na bwangu, ikibutsa Perezida Kagame ko  USA ishyigikiye Rusesabagina kandi ko imushaka muri USA afite ubuzima bwiza.

Ivuga ko we na bamwe muri bagenzi be bazakomeza gucungira hafi uko ubuzima bwa Rusesabagina bumeze.

Maloney avuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bwa Rusesabagina usanzwe afite uburwayi burimo umuvuduko munini w’amaraso, cancer, n’indwara zifata umutima n’imiyoboro y’amaraso, akemeza ko ibi bishobora kumushyira mu kaga ko kwandura COVID-19 ikaba yanamuhitana.

Yarangije ubutumwa bwe asaba Perezida Kagame kurekura Rusesabagina vuba bishoboka nta yandi mananiza.

TAGGED:BusingyefeaturedKagameMaloneyRusesabagina
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imibare y’ Amavubi ni myinshi nyuma yo kunganya na Djibouti
Next Article Inzara yadutse mu bana b’Abongereza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abimukira Ba Mbere Boherejwe Na Amerika Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?