Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwageze Ku Ntego Yo Gukingira COVID-19 Abaturage 60%
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Rwanda Rwageze Ku Ntego Yo Gukingira COVID-19 Abaturage 60%

admin
Last updated: 04 March 2022 9:56 am
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko 60% by’abaturarwanda bamaze gukingirwa COVID-19 mu buryo bwuzuye, intego yari yihawe ko izagerwaho mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira.

Ni urugendo rwatangiye muri Werurwe 2021 ubwo u Rwanda rwari rumaze kwakira inkingo 240.000 za AstraZeneca/Oxford zakozwe n’ikigo Serum Institute cyo mu Buhinde n’izindi nkingo 102,000 za Pfizer-BioNTech.

U Rwanda rwakomeje kubona inkingo nyinshi zaba izabonetse binyuze mu gahunda mpuzamahanga yo gufasha ibihugu kuzibona (COVAX), izo rwahawe n’ibihugu by’inshuti n’izaguzwe na leta.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa Kane tariki 3 Werurwe igaragaza ko abaturarwanda bamaze guhabwa nibura urukingo rumwe ari miliyoni 8.8, naho abahawe inkigo ebyiri ni miliyoni 7.8.

Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye intego yo gukingira 30% (3.915.533) by’Abanyarwanda bitarenze Ukuboza 2021 na 60% (7.831.066) bitarenze Ukuboza 2022.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu Ukuboza 2021 yabwiye Inteko ishinga amategeko ko nyuma y’aho Guverinoma yiyemeje gukingira ingimbi n’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 12 na 17, imibare y’abagomba gukingirwa COVID-19 mu Gihugu hose yiyongereye ikagera kuri 69,4%  by’abaturage bose, ni ukuvuga nibura 9.063.245.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje iti “Kugeza uyu munsi, 60% by’abaturarwanda bakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye. Gahunda yo kugeza inkingo ku baturarwanda bose bagejeje igihe cyo kuzihabwa irakomeje.”

Biteganywa ko abagomba gukingirwa bose zaba bamaze kubona urukingo rwa COVID-19 bitarenze Ukuboza 2022.

Imibare ariko izakomeza kugenda ihinduka, urebye intambwe zimaze guterwa ahandi.

Nka Leta zunze Ubumwe za Amerika iheruka gutangiza ikingira rya COVID-19 no ku bana bari munsi y’imyaka 5, nyuma y’igihe abantu bayirengeje bose bahabwa inkingo.

Abari munsi y’iyo myaka bahabwa ingano nto y’urukingo rwa Pfizer/BioNTech igera kuri  microgram 3, mu gihe abana bafite hagati y’imyaka 5 na 11 bahabwa microgram 10, naho abantu bakuru guhera ku myaka 12 kuzamura bagahabwa microgram 30.

Ni mu gihe nko mu Rwanda kugeza ubu, abahabwa urukingo rwa COVID-19 ari abafite guhera ku myaka 12 kuzamura.

Abamaze guhabwa urukingo rwa gatatu rushimangira bose hamwe mu Rwanda ni miliyoni 1.7.

Iki cyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abaturarwanda 1458, bangana na 1.1% by’abantu 129,543 bamaze gusangwamo ubu burwayi.

Kugeza ubu u Rwanda rusigaranye abantu 156 barwaye COVID-19, nta n’umwe urembye.

TAGGED:COVID-19featuredInkingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ihaniro N’Ihanuriro: Gahunda Y’Abaturage Yo Kwicyemurira Amakimbirane Muri Kibirizi Ya Nyanza
Next Article Israel Igiye Gushinga Ibitaro Bigenewe Impunzi Zo Muri Ukraine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?