Menu
Indimi
Advert

Mu Rwanda

Ba Lieutenant General Muganga Na Mupenzi Batangiye Inshingano Nshya

Yanditswe kuwa

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwakoze ihererekanyabubasha ku bagaba b’ingabo bashya, Lieutenant General Mubarakh Muganga atangira imirimo y’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka naho Lieutenant General Jean Jacques Mupenzi nk’umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Gen Maj Mubarakh Muganga ahabwa ipeti rya Lieutenant General, anagirwa Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka.

Gen Muganga yari asanzwe ayobora ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali

Yahise asimbura Li eutenant General Jean Jacques Mupenzi, wagizwe Umugaba w’Ingabo Zirwanira mu kirere.

Gen Mupenzi we yasimbuye Major General Emanuel Bayingana, wagizwe Umunyabamga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

Gen Bayingana yayoboraga ingabo zirwanira mu kirere guhera ku wa 2 Nzeri 2019.

Gen Mupenzi yasimbuye Gen Bayingana ku buyobozi bw’Umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere

Gen Mupenzi yahererekanyije ububasha na Gen Bayingana kuri uyu wa Gatandatu

 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement