Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwaguze Inkingo Miliyoni 2 Za COVID-19 Zo Mu Bwoko Bwa Johnson & Johnson
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Rwanda Rwaguze Inkingo Miliyoni 2 Za COVID-19 Zo Mu Bwoko Bwa Johnson & Johnson

admin
Last updated: 03 September 2021 6:06 am
admin
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye inkingo 108,000 z’urukingo rwa COVID-19 rwo mu bwoko bwa Johnson & Johnson, nk’icyiciro cya mbere cy’inkingo 2,191,000 yaguze binyuze muri gahunda yo kugura no gukwirakwiza inkingo mu bihugu bya Afurika, izwi nka AVAT.

Binyuze muri iyo gahunda yiswe The African Union’s African Vaccine Acquisition Trust (AVAT), umugabane wa Afurika uheruka kugura inkingo miliyoni 400 za Johnson & Johnson, zizafasha ibihugu byawo kurushaho gukingira abaturage benshi.

U Rwanda rwakiriye izi nkingo mu gihe rumaze gukingira hafi 20% by’abaturage bose barengeje imyaka 18, mu gihe nko mu Mujyi wa Kigali abahawe urukingo rwa mbere ari hafi 90%, naho abahawe ebyiri ni 45%.

U Rwanda rumaze kwakira dose 108,000 z'urukingo rwa #COVID19 rwo mu bwoko bwa Johnson & Johnson rutangwa muri doze imwe. Ni icyiciro cya mbere cy'inkingo 2,191,000 Guverinoma yaguze binyuze muri gahunda yo kugura no gukwiza inkingo mu bihugu bya Afurika izwi ku izina rya AVAT. https://t.co/F4VbfweMue pic.twitter.com/DrDpAiRaVR

— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 2, 2021

Kuri uyu wa Kane Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Tharcisse Mpunga yatangaje ko u Rwanda rutegereje inkingo nyinshi, kandi ko hari icyizere ko intego rwihaye ruzayigeraho. Yari kuri televiziyo y’igihugu.

Ati “Dufite icyizere rero ko intego twihaye yo gukingira nibura 30% kugeza mu mpera z’uyu mwaka tuzaba twayigezeho cyangwa tukanayirenza.”

Leta yiyemeje gukingira abantu 30 ku ijana by’abantu bakuru kugeza mu mpera za 2021, na 60% by’abaturarwanda bose mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Uru rukingo rwa Johnson & Johnson rutangwa inshuro imwe gusa, bivuze ko inkingo zakiriwe uyu munsi zizakingira abantu 108,000.

Imibare iheruka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ivuga ko umuntu umaze guhabwa uru rukingo, nyuma y’iminsi 28 umubiri we ugira ubudahangarwa bumurinda kugaragaza ibimenyetso bikomeye bya COVID-19 ku kigero cya 85.4%, n’ikigero cya 93.1 % mu kumurinda kuremba.

Isuzuma kandi ryagaragaje ko rurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso igihe yanduye SARS-CoV-2, ku gipimo cya 66.9%.

Ubushakashatsi buheruka bwemeje ko rukora neza mu kurinda abantu coronavirus zigenda zihinduranya, zirimo na Delta ikomeje kwanduza no guhitana abantu benshi.

Mu rwego rwo kurushaho guha umubiri ubwiriza, ubushakashatsi bwanashyigikiye ko umuntu wahawe uru rukingo ruterwa inshuro imwe, ashobora guhabwa urundi rumaze kumenyerwa nka ‘booster shot’.

TAGGED:COVID-19Dr Nsanzimana SabinfeaturedJohnson & Johnson
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gukingira COVID-19 Muri Kigali Bigeze Hafi Kuri 90%
Next Article Akaga K’Amapine Ashaje Mu Bihe By’Imvura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?