U Rwanda Rwaguze Inkingo Miliyoni 2 Za COVID-19 Zo Mu Bwoko Bwa Johnson & Johnson

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye inkingo 108,000 z’urukingo rwa COVID-19 rwo mu bwoko bwa Johnson & Johnson, nk’icyiciro cya mbere cy’inkingo 2,191,000 yaguze binyuze muri gahunda yo kugura no gukwirakwiza inkingo mu bihugu bya Afurika, izwi nka AVAT.

Binyuze muri iyo gahunda yiswe The African Union’s African Vaccine Acquisition Trust (AVAT), umugabane wa Afurika uheruka kugura inkingo miliyoni 400 za Johnson & Johnson, zizafasha ibihugu byawo kurushaho gukingira abaturage benshi.

U Rwanda rwakiriye izi nkingo mu gihe rumaze gukingira hafi 20% by’abaturage bose barengeje imyaka 18, mu gihe nko mu Mujyi wa Kigali abahawe urukingo rwa mbere ari hafi 90%, naho abahawe ebyiri ni 45%.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Kane Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Tharcisse Mpunga yatangaje ko u Rwanda rutegereje inkingo nyinshi, kandi ko hari icyizere ko intego rwihaye ruzayigeraho. Yari kuri televiziyo y’igihugu.

Ati “Dufite icyizere rero ko intego twihaye yo gukingira nibura 30% kugeza mu mpera z’uyu mwaka tuzaba twayigezeho cyangwa tukanayirenza.”

Leta yiyemeje gukingira abantu 30 ku ijana by’abantu bakuru kugeza mu mpera za 2021, na 60% by’abaturarwanda bose mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Uru rukingo rwa Johnson & Johnson rutangwa inshuro imwe gusa, bivuze ko inkingo zakiriwe uyu munsi zizakingira abantu 108,000.

Imibare iheruka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ivuga ko umuntu umaze guhabwa uru rukingo, nyuma y’iminsi 28 umubiri we ugira ubudahangarwa bumurinda kugaragaza ibimenyetso bikomeye bya COVID-19 ku kigero cya 85.4%, n’ikigero cya 93.1 % mu kumurinda kuremba.

Isuzuma kandi ryagaragaje ko rurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso igihe yanduye SARS-CoV-2, ku gipimo cya 66.9%.

Ubushakashatsi buheruka bwemeje ko rukora neza mu kurinda abantu coronavirus zigenda zihinduranya, zirimo na Delta ikomeje kwanduza no guhitana abantu benshi.

Mu rwego rwo kurushaho guha umubiri ubwiriza, ubushakashatsi bwanashyigikiye ko umuntu wahawe uru rukingo ruterwa inshuro imwe, ashobora guhabwa urundi rumaze kumenyerwa nka ‘booster shot’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version