Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwagwije Inkingo Zakingira Covid-19 Abaturage 70%
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Rwanda Rwagwije Inkingo Zakingira Covid-19 Abaturage 70%

admin
Last updated: 03 January 2022 8:42 am
admin
Share
SHARE

Umuyobozi wa Gahunda y’Ikingira mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Hassan Sibomana, yatangaje ko u Rwanda rufite inkingo zakingira Covid-19 abaturage 70%, ku buryo igikenewe ari uko bitabira kwikingiza.

Kuri ubu u Rwanda rumaze gukingira byuzuye abaturage basaga 40% ku ntego ya 70%, ni ukuvuga abantu bose bafite hejuru y’imyaka 12 bagera muri miliyoni 9.1.

Igikomeye ngo ni uko inkingo zose zikenewe ngo bigerweho zihari. Dr Sibomana yabigarutseho kuri iki Cyumweru kuri televiziyo y’igihugu.

Ati “Nta mpungenge zihari kubera ko inkingo turazifite, uyu mwanya nanavuga ko rwose ni ikintu tugomba kwishimira, Guverinoma yakoze ibyo yagombaga gukora muri uyu mwaka, byari byinshi cyane ariko byarashobotse. Umwaka wa 2021 urangiye dufite inkingo zishobora kuba zakingira abantu byibuze kugera kuri 70%.”

Yavuze ko n’iriya 70% izarenga nibimara kwemezwa ko n’abana bafite munsi y’imyaka 12 batangira gukingirwa mu gihe kiri imbere.

Yakomeje ati “Birashoboka rero ko no mu minsi iza dushobora no kuzakingira n’abana batoya kuri abo ngabo, nicyo ubungubu kirimo kirebwa kandi birashoboka. Uko inkingo zizarushaho kuboneka nabo bazagerwaho.”

“Hanyuma ikindi, ntabwo bihagije kuba dufite inkingo, icyo abaturage basabwa ni ukwitabira kuzifata kubera ko kuba zihari ni kimwe no kuzitanga ni ikindi. Abantu nibarusheho kubyumva, bumve impamvu y’inkingo, bumve ko ari zo zishobora kuduha icyizere.”

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iheruka gutangaza ko icyo gihugu cyahaye u Rwanda inkunga y’inkingo 999,180 za COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer, zigiye kwifashishwa mu kurushaho gukingira abaturarwanda.

Iyi mpano yatumye inkingo Leta zunze ubumwe za Amerika imaze guha u Rwanda ziba miliyoni 3,295,730, ndetse inkingo hafi miliyoni 2 z’inyongera zizahagera muri uku kwezi.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bakingiwe byuzuye ni miliyoni 5.5, mu gihe abahawe nibura urukingo rumwe ari miliyoni 7.7.

Ni mu gihe abahawe urukingo rushimangira ari ibihumbi 196.

TAGGED:COVID-19featuredInkingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Coaster Yari Izanye Urumogi I Kigali Yafatiwe i Rubavu
Next Article Ukekwaho Gutwika Inteko Ishinga Amategeko Y’Afurika Y’Epfo Yafashwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?