U Rwanda rwatangaje ko rudashaka izindi nkunga zituruka mu kigega cy’u Burayi cyitwa European Peace Facility zigenewe ingabo zarwo ziri muri Mozambique, ruhakana amakuru yari yatangajwe mbere abivuga ukundi.
Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yagize ati: “U Rwanda ntirwasabye kandi ntiruzanasaba indi nkunga iturutse mu kigega European Peace Facility”.
Yongeraho ko uburyo bwo gutera inkunga ibyo rukorana na Mozambique ari yo igomba kubishakira amafaranga.
Asanga iby’icyo kigega “ari inshingano za Mozambique.”
Yanashimangiye ko kohereza ingabo z’u Rwanda byakozwe bisabwe na Guverinoma ya Mozambique.
Makolo yavuze ko kugeza ubu u Rwanda ari rwo rwikoreye igice kinini cy’amafaranga akoreshwa muri ibyo bikorwa, anagaragaza ko “kuba ari rwo rubifitemo inshingano nini mu bikorerwa muri kiriya gihugu, bituma rugomba kubona ibyo rukeneye ngo rubikore neza.
U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo zigera ku 2,000 mu Ntara ya Cabo Delgado mu mwaka wa 2021, mu rwego rwo gufasha kurwanya ibitero by’imitwe y’iterabwoba ikorana na Leta ya Kisilamu, Islamic State.
Kuva icyo gihe, umubare w’abo basirikare n’abapolisi barwo wariyongereye ugera ku barenga 6,300.
Leta ivuga ko uku kwiyongera kwatewe n’iyagurwa ry’ibikorwa ndetse no kuba ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) zari ziri muri Mozambique zaravuyeyo mu mwaka wa 2024.
Makolo yahakanye amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru The Wall Street Journal na Le Monde, avuga ko “ashingiye ku bantu batatangajwe amazina” ndetse no ku “bitekererezo bidafite ishingiro.”
Yanahakanye amagambo bivugwa ko yavuzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko “nta magambo nk’ayo muvuga yigeze atangazwa.”
U Rwanda rwatangaje ko ibikorwa bihuriweho n’ingabo za Mozambique byagize uruhare mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado.
Makolo ati: “Ibitero bya ISIS byibasiraga cyane abaturage ba Mozambique, kandi ni bo bungukiye cyane muri ubu bufatanye mu by’umutekano.”
Leta yanavuze ku mishinga minini ya gaze iri muri ako karere, harimo n’umushinga wo gutunganya gazi iyunguruye ya Mozambique ufite agaciro ka Miliyari $20, mu gihe ishoramari ryose mu gace ka iyo gazi iherereyemo ka Rovuma Basin rirenga miliyari $50.
Makolo yavuze ko “ iryo shoramari rya gaze rifitiye akamaro inyungu z’u Burayi n’isi muri rusange, atari iz’u Rwanda.”
U Rwanda ruvuga ko kohereza ingabo zarwo biri mu rwego rw’ubufatanye mu by’umutekano mu karere, kandi ko gukomeza ibi bikorwa mu gihe kirekire bizashingira ku buryo bwo gutera inkunga ibyo bikorwa bya Mozambique n’abafatanyabikorwa bayo.
Mu kwanzura, Makolo yagize ati: “Gutanga iyo nkunga ni inshingano za Guverinoma yakiriye izo ngabo n’abafatanyabikorwa bayo bafite ishoramari rinini muri Cabo Delgado.”

