Guverinoma y’u Rwanda yashyikirijwe icyemezo cy’uko inzibutso za Jenoside yari yarasabye UNESCO ko zashyirwa mu murage w’isi, zarangije kubyemererwa.
Izo nzibutso ni urwa Kigali, urwa Nyamata, Bisesero n’urwa Murambi.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco [UNESCO], Audrey Azoulay niwe wagejeje iki cyemezo kuri Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu.
Muri Nzeri, 2023 nibwo byari byemejwe ko izi nzibutso zashyizwe mu bigize Umurage w’isi.
Icyo gihe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yavuze ko kuba ziriya nzibutso zashyizwe mu murage w’isi bizafasha mu kurwanya abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bikaza uburyo bwiza bwo kwigisha abakiri bato uko yagenze.