U Rwanda ‘Rwahize’ SADC

Kigali, Rwanda: Rwanda flag against blue sky - sun and blue, yellow and green stripes - photo by M.Torres

Mu gihe  ibihugu biherereye mu Majyepfo y’Afurika bigize Umuryango w’ubufatanye The Southern African Development Community (SADC) byari bikiganira ngo byemeze igihugu kizayobora umutwe w’ingabo z’uriya muryango zagombagaga koherezwa muri Mozambique, u Rwanda rwarabitanze rwoherezayo izarwo.

Ku wa Gatanu ubwo ingabo n’abapolisi b’u Rwanda buriraga indege bagana i Maputo, hari hakiri impaka mu bayobozi b’ibihugu bya SADC zo kwemeranya ku gihugu cyazayobora abasirikare bayo biteguraga koherezwa muri Mozambique guhangana n’abarwanyi bazengereje abantu mu Ntara ya Cabo Delgado.

Kubera uko kuzarira mu gufata icyemezo, ubutegetsi bw’i Maputo bwatinze kwemerera SADC kuhoreza abasirikare bayo kubera ko batari buhagere badafite umugaba w’ingabo wo mu gihugu cyameranyijweho na bose.

Amasezerano hagati ya Mozambique n’ibindi bihugu bigize SADC yiswe ‘Status of Forces,’ niyo yananiwe kumvikanwaho.

SADC yari itarumvikana ko wayobora ingabo zayo muri Mozambique

Mbere byavugwaga ko abasirikare ba SADC bazajya muri Cabo Delgado bayobowe na Afurika y’Epfo ariko nyuma biza guhinduka.

Minisitiri w’ingabo za Afurika y’Epfo witwa Nosiviwe Mapisa-Nqakula aherutse kubwira SABC ko kuba u Rwanda rwaragiye muri Mozambique bibabaje kuko ngo zagombaga kujyayo ari uko zibyemerewe na SADC.

Ku rundi ruhande avuga ko n’ubwo u Rwanda rwagiyeyo rwabivuganye ho na Mozambique, ariko rwagombaga no kubivuganaho na SADC kuko Mozambique ari umunyamuryango wayo.

Nosiviwe Mapisa-Nqakula  avuga ko abahanga mu bya gisirikare ba SADC bari barateganyije ko itsinda rya SADC ryari bwoherezwe muri Mozambique riyobowe n’umusirikare ukomoka muri Afurika y’Epfo ufite ipeti rya Jenerali Majoro, akungiriza na Koloneri wo muri Botswana.

Yongeye ho ko uko byari byarateguwe byaje guhinduka ariko yirinda kugira ibindi abivugaho.

Nosiviwe Mapisa-Nqakula Minisitiri w’ingabo za Afurika y’Epfo

Ikindi kiri kwibazwa ni ukuntu ingabo z’u Rwanda, iza Mozambique n’iza SADC zizakorana mu guhangana na bariya barwanyi.

Ese buri gihugu kizaba gifite agace kitagomba kurenga? Ni gute imikoranire izagenda hagati y’abasirikare ba buri ruhande na bagenzi babo kugira ngo umugambi wo gukura mu birindiro abarwanyi bo muri Cabo Delgado ugere ku ntego mu buryo bwuzuye? Ni ikihe gihugu kizaba gifite ijambo rinini mu gutanga amabwiriza y’urugamba?

Ibi ni bimwe mu bibazo byibazwa n’abakurikiranira hafi ibya dipolomasi ya gisirikare.

Icyo bamwe mu bazi ibya gisirikare bemeza ni uko Afurika y’Epfo itizera aba Jenerali ba Mozambique ho ubushobozi buhagije bwo kuyobora urugamba k’uburyo bahangana n’abarwanyi ba bushari nk’abari muri Cabo Delgado.

Aha twababwira ko ingabo z’u Rwanda ziherutse koherezwayo,  ziyobowe na Major General Emmanuel Kabandana.

Abapolisi b’u Rwanda bo bayobowe na Chief Superintended of Police ( CSP) Silas Karekezi.

Abarwanyi ingabo z’u Rwanda zigomba guhangana nabo bamaze imyaka ine barigaruriye igice kinini cy’Intara ya Cabo Delgado, ibiro byabo bikuru bigakorera ahitwa Mocimboa da Praia.

Muri Werurwe, 2021 bagabye igitero cya simusiga mu Majyaruguru y’iriya Ntara bituma ikigo cy’Abafaransa cyahacukuraga kikanatunganya gazi kitwa Total gifunga imiryango, abakozi bakuramo akabo karenge.

Ni mu gace kitwa Palma, hafi y’ahitwa Afungi.

Tugarutse ku mpaka ziri mu bihugu bya SADC zerekeye igihugu cyayobora ingabo zayo muri Mozambique, Perezida w’iki gihugu witwa Filipe Nyusi avuga ko igihugu cye ari cyo kigomba guhabwa buriya buyobozi kuko abasirikare bacyo ari bo bakizi neza kurusha undi wese.

Mu gihe SADC yari ikiganira ku wayobora ingabo zayo muri Mozambique, iz’u Rwanda zari mu kirere zigana yo

Ku wa Gatanu tariki 07, Nyakanga, 2021 yagize ati: “ Abasirikare ba  SADC bagomba kuzakorana natwe. Ntibazigere na rimwe bibwira ko ari ba boss bacu.”

Biteganyijwe ko abasikare ba SADC bazagera muri Mozambique  ku wa Kane tariki 15, Nyakanga, 2021.

Aya makuru yamaze kumenyeshwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Nyusi avuga ko yaganiriye na bamwe mu bayobozi ba SADC bamugira inama yo kwitabaza u Rwanda.

Ibi ariko ubuyobozi bwa SADC muri rusange ntibwabyishimiye ariko nta yandi mahitamo bwari bufite kuko icyemezo cyafashwe n’Umukuru w’Igihugu cya Mozambique k’ubwumvikane na mugenzi we uyobora u Rwanda.

Mozambique ivuga ingabo z’u Rwanda zifite ububasha n’uburenganzira bwo kurwana no kwirukana bariya barwanyi k’uburyo bizatuma ubuyobozi bwa Mozambique busubira kuganza muri Cabo Delgado.

Abanyaburayi nabo ntibatanzwe yo…

Amakuru aturuka i Brussels mu Bubiligi ku cyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi atangwa na The Reuters avuga ko Abaminisitiri bagize Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano, bemeranyije ko bidatinze hari ingabo z’ibihugu byo muri uriya Muryango bazoherezwa muri Mozambique.

Kugeza ubu hari abasirikare 60 ba Portugal boherejwe yo.

Iki gihugu nicyo cyakolonije Mozambique.

Ubutumwa bwa bariya basirikare bukubiyemo no gutoza ingabo za Mozambique gukora akazi ka gisirikare mu buryo buzazifasha kwirukana abarwanyi bo muri Cabo Delgado.

Abasirikare ba biriya bihugu bazafasha bagenzi babo kumenya amakuru y’aho bariya barwanyi baherereye ndetse n’ibikoresho byo kubarasa birimo na drones.

Umuyobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe ibya Politiki witwa Josep Borell avuga ko hari itsinda ry’abasirikare bari hagati ya 200 na 300 bazoherezwa muri Mozambique bitarenze impera za 2021.

Portugal niyo izaba iyoboye ziriya ngabo kuko kandi izaba ifite abasirikare bangana na 50% by’abazajyayo bose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version