Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwakiriye Amacupa Aha Umwuka Abarwayi Ya Miliyoni Zisaga 110 Frw
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Rwanda Rwakiriye Amacupa Aha Umwuka Abarwayi Ya Miliyoni Zisaga 110 Frw

admin
Last updated: 10 August 2021 3:45 pm
admin
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, ryatangaje ko ryahaye u Rwanda amacupa 225 akoreshwa mu guha abarwayi umwuka wa “oxygen”, azifashishwa cyane mu kwita ku barwayi ba COVID-19 bakeneye kunganirwa mu guhumeka.

Ishami ry’uyu muryango mu Rwanda ryatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryihuse ryakozwe ku bukenerwe bw’umwuka, bukomeza kwiyongera cyane mu bigo bivurirwamo abanduye COVID-19.

Rikomeza riti “Bizifashishwa mu kwita ku barwayi ba COVID-19 barembye.”

Ayo macupa n’ibikoresho bijyana nayo byahawe u Rwanda bifite agaciro ka $112,806 nk’uko WHO Rwanda yabitangaje, ni ukuvuga asaga miliyoni 113 Frw.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin yashimiye WHO mu Rwanda, ku nkunga yatanze.

Thank you @WHORwanda

— Sabin Nsanzimana,MD,PhD (@nsanzimanasabin) August 10, 2021

Iyi nkungaYakiriwe mu gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bihanganye n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya bwa COVID-19 kimwe n’abantu baremba biyongereye cyane, bitewe na Coronavirus yihinduranyije ya Delta, yagaragaye bwa mbere mu Buhinde.

Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ko ubwo ubwandu bushya bwatangiraga kuzamuka cyane muri Kamena 2021, umwuka uhabwa indembe za COVID-19 wikubye inshuro 10 ugereranyije n’uwakoreshwaga uko kwezi kugitangira.

Mu kwezi gushize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko nubwo umwuka uhabwa indembe wari ukiboneka mu buryo buhagije, harimo kongerwa imbaraga binyuze mu kugura imashini nshya.

Yagize ati “Uko abarwayi biyongera birasaba umwuka mwinshi, mu bihe bishize twaguze imashini nyinshi zigera muri 26 zifite ubushobozi bwo gutanga litiro 2000 ku isaha.”

Icyo gihe yavugaga ko icumi zamaze kuhagera, naho icumi ziri mu nzira.

Yakomeje ati “Bizongera ubwo bushobozi bwo kuba twafasha abantu benshi cyane bakeneye umwuka. Nibyo uko ubwandu bwiyongera abaremba bariyongera, abakenera ubufasha bw’umwuka n’ibindi byo kwa muganga bariyongera.”

Imibare yo ku wa 9 Kanama 2021 igaragaza ko abantu bashya bagiye mu bitaro bari 13, mu gihe abagiyemo mu minsi irindwi ishize ari 120, barimo 46 barembye.

Abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize kiriya cyorezo ni 898, barimo 67 bapfuye mu minsi irindwi ishize.

Muri rusange abamaze gusangwamo COVID-19 mu Rwanda ni 76,645 barimo 62,116 bakize.

 

 

TAGGED:COVID-19Dr Nsanzimana SabinfeaturedWHO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za Kenya Zageze Muri Congo- Kinshasa
Next Article Miss Sonia Rolland ‘Yahaye’ Messi Ikaze Muri Visit Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?