Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwakiriye Amacupa Aha Umwuka Abarwayi Ya Miliyoni Zisaga 110 Frw
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Rwanda Rwakiriye Amacupa Aha Umwuka Abarwayi Ya Miliyoni Zisaga 110 Frw

admin
Last updated: 10 August 2021 3:45 pm
admin
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, ryatangaje ko ryahaye u Rwanda amacupa 225 akoreshwa mu guha abarwayi umwuka wa “oxygen”, azifashishwa cyane mu kwita ku barwayi ba COVID-19 bakeneye kunganirwa mu guhumeka.

Ishami ry’uyu muryango mu Rwanda ryatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryihuse ryakozwe ku bukenerwe bw’umwuka, bukomeza kwiyongera cyane mu bigo bivurirwamo abanduye COVID-19.

Rikomeza riti “Bizifashishwa mu kwita ku barwayi ba COVID-19 barembye.”

Ayo macupa n’ibikoresho bijyana nayo byahawe u Rwanda bifite agaciro ka $112,806 nk’uko WHO Rwanda yabitangaje, ni ukuvuga asaga miliyoni 113 Frw.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin yashimiye WHO mu Rwanda, ku nkunga yatanze.

Thank you @WHORwanda

— Sabin Nsanzimana,MD,PhD (@nsanzimanasabin) August 10, 2021

Iyi nkungaYakiriwe mu gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bihanganye n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya bwa COVID-19 kimwe n’abantu baremba biyongereye cyane, bitewe na Coronavirus yihinduranyije ya Delta, yagaragaye bwa mbere mu Buhinde.

Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ko ubwo ubwandu bushya bwatangiraga kuzamuka cyane muri Kamena 2021, umwuka uhabwa indembe za COVID-19 wikubye inshuro 10 ugereranyije n’uwakoreshwaga uko kwezi kugitangira.

Mu kwezi gushize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko nubwo umwuka uhabwa indembe wari ukiboneka mu buryo buhagije, harimo kongerwa imbaraga binyuze mu kugura imashini nshya.

- Advertisement -

Yagize ati “Uko abarwayi biyongera birasaba umwuka mwinshi, mu bihe bishize twaguze imashini nyinshi zigera muri 26 zifite ubushobozi bwo gutanga litiro 2000 ku isaha.”

Icyo gihe yavugaga ko icumi zamaze kuhagera, naho icumi ziri mu nzira.

Yakomeje ati “Bizongera ubwo bushobozi bwo kuba twafasha abantu benshi cyane bakeneye umwuka. Nibyo uko ubwandu bwiyongera abaremba bariyongera, abakenera ubufasha bw’umwuka n’ibindi byo kwa muganga bariyongera.”

Imibare yo ku wa 9 Kanama 2021 igaragaza ko abantu bashya bagiye mu bitaro bari 13, mu gihe abagiyemo mu minsi irindwi ishize ari 120, barimo 46 barembye.

Abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize kiriya cyorezo ni 898, barimo 67 bapfuye mu minsi irindwi ishize.

Muri rusange abamaze gusangwamo COVID-19 mu Rwanda ni 76,645 barimo 62,116 bakize.

 

 

TAGGED:COVID-19Dr Nsanzimana SabinfeaturedWHO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za Kenya Zageze Muri Congo- Kinshasa
Next Article Miss Sonia Rolland ‘Yahaye’ Messi Ikaze Muri Visit Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?