Taarifa ifite amakuru y’uko u Rwanda rwakiriye inkura zifite ibara ry’umweru zizava muri Afurika y’Epfo.
Ziragera ku kibuga cy’indege cya Kanombe zihite zijyanwa muri Pariki y’Akagera aho zizabanza kumenyerezwa ikirere n’ubwatsi bw’i Rwanda nyuma zikazemererwa kujya i gasozi.
Kugeza ubu u Rwanda rwari rusanganywe inkura z’umukara nazo zitaramara imyaka itanu zigeze mu Rwanda.
Inkura zera ni zo nkura nini mu bugari kurusha izindi.
Abahanga bazihaye izina ry’ubushakashatsi bita Ceratotherium simum.
Hari bamwe muri bo bavuga ko inkuru yera iri mu bwoko bw’inyamaswa zifitanye isano n’inzovu hakurikijwe ikwiyuburura kw’ibinyabuzima( evolution).
Ni inyamaswa irusha ibiro imvubu.
Inkura yera igira igihimba kinini, umutwe munini, n’ijosi rigufi.
Zikunda kuba ahantu haba ubwatsi buto, ahantu barambuye.
Ikunda kunywa amazi menshi k’uburyo inywa amazi kabiri ku munsi iyo igize amahirwe ikayabona hafi.
Iyo amazi ari macye, inkura ishobora kubyihanganire hagati y’iminsi ine n’itanu.