Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwakiriye Uwa 30 Mu Bandi 1,148 Rukurikiranyeho Jenoside Baba Mu Mahanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rwakiriye Uwa 30 Mu Bandi 1,148 Rukurikiranyeho Jenoside Baba Mu Mahanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 June 2023 8:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Close-up of the hands of a young African American man, handcuffed, with hands clasped, expressing concern during a police interrogation.
SHARE

Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi avuga ko mu bantu 1,148 u Rwanda rwashyiriyeho impapuro mpuzamahanga ngo bafatwe kubera uruhare bakekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, 30 ari bo gusa rwohererejwe.

Bari basanzwe bari 29 ariko uwa 30 ni Théoneste Niyongira u Rwanda rwaraye rwakiriye aturutse muri Malawi.

Yabaye uwa kabiri Malawi yoherereje u Rwanda nyuma ya Vincent Murekezi rwoherereje mu mwaka wa 2019.

Ku byerekeye ubwinshi bw’impapuro zo gufata bariya bantu u Rwanda rwatanze ariko rukohererezwa abantu barwa(30), Faustin Nkusi asanga  nabyo ari ibyo kwishimira kandi ko hari n’abandi 24 baburanishirijwe mu bihugu babamo.

Faustin Nkusi

Avuga ko inzego z’ubutabera z’u Rwanda zizakomeza gukorana n’iz’amahanga kugira ngo abo bantu bagezwe mu butabera, bwaba ubw’aho batuye cyangwa ubw’u Rwanda kuko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga.

Nkusi yizera ko igihe kizagera n’abo bantu barenga 1000 bakazahura n’ubutabera.

Ku byerekeye Théoneste Niyongira waraye woherejwe u Rwanda avuye muri Malawi, Nkusi avuga ko impapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe mu mwaka wa 2019.

Yabwiye RBA ko bazitanze muri uriya mwaka kubera ko ari bwo bari bazi neza ko ‘koko’ ari ho ari.

Ati: “Ubusanzwe twohereza impapuro zo guta muri yombi runaka, ari uko twamaze kumenya ‘tudashidikanya’ ko koko ari mu gihugu runaka”.

Inyandiko y’ubushinjacyaha yemeza ifatwa n’iyoherezwa mu Rwanda rya Niyongira

Ashima Malawi ubushake yerekana mu gufata no kohereza u Rwanda abo rukurikiranyeho Jenoside kuko Niyongira aje asanga mugenzi we witwa Murekezi wafashwe mu mwaka wa 2019.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Repubulika Faustin Nkusi yavuze ko hari izindi mpapuro 63 zohererejwe Malawi ngo ifate abo u Rwanda rukurikiranyeho Jenoside.

Kuri we ngo n’ubwo abo Malawi yoherereje u Rwanda abantu babiri byerekana ko ifite ubushake bwo kurwoherereza abo rukurikiranyeho kiriya cyaha.

Ati: “ Ushobora kuvuga ko impapuro z’abagomba gufatwa ari nyinshi, nibyo ariko ubushake burahari, ubufatanye burahari, inzego zacu n’iza Malawi birakorana hafi na hafi, amakuru aratangwa kandi twizeye ko n’abandi bazoherezwa…”

Théoneste Niyongira akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye mu cyahoze ari Komini Ndora.

Ubu ni Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

TAGGED:AbatutsifeaturedGisagaraJenosideNdoraNiyongeraNkusiRwandaUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali Peace Marathon Izashyirwa Ku Rwego Rw’Isi
Next Article U Rwanda Rurashaka Kuba Uruganda Rw’Imiti Ivura Abanyafurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bunyoni Ararembye

Nyagatare: Inka 125,000 Zigiye Gukingirwa Indwara Ikomeye

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Igitaramo Cya Mbonyi Cyari Kuzabera i Rubavu Cyasubitswe

Abana Bagiye Gutozwa Guhesha Agaciro Imbyino Gakondo Nyarwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

You Might Also Like

Mu Rwanda

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Haratutumba Intambara Hagati Ya Chad N’Abarwanyi Bo Muri Sudan

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nigeria Yahaye Amerika Amakuru Yayifashije Kurasa Abahezanguni B’Abisilamu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?