U Rwanda Rwakiriye Uwa 30 Mu Bandi 1,148 Rukurikiranyeho Jenoside Baba Mu Mahanga

Close-up of the hands of a young African American man, handcuffed, with hands clasped, expressing concern during a police interrogation.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi avuga ko mu bantu 1,148 u Rwanda rwashyiriyeho impapuro mpuzamahanga ngo bafatwe kubera uruhare bakekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, 30 ari bo gusa rwohererejwe.

Bari basanzwe bari 29 ariko uwa 30 ni Théoneste Niyongira u Rwanda rwaraye rwakiriye aturutse muri Malawi.

Yabaye uwa kabiri Malawi yoherereje u Rwanda nyuma ya Vincent Murekezi rwoherereje mu mwaka wa 2019.

Ku byerekeye ubwinshi bw’impapuro zo gufata bariya bantu u Rwanda rwatanze ariko rukohererezwa abantu barwa(30), Faustin Nkusi asanga  nabyo ari ibyo kwishimira kandi ko hari n’abandi 24 baburanishirijwe mu bihugu babamo.

Faustin Nkusi

Avuga ko inzego z’ubutabera z’u Rwanda zizakomeza gukorana n’iz’amahanga kugira ngo abo bantu bagezwe mu butabera, bwaba ubw’aho batuye cyangwa ubw’u Rwanda kuko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga.

Nkusi yizera ko igihe kizagera n’abo bantu barenga 1000 bakazahura n’ubutabera.

Ku byerekeye Théoneste Niyongira waraye woherejwe u Rwanda avuye muri Malawi, Nkusi avuga ko impapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe mu mwaka wa 2019.

Yabwiye RBA ko bazitanze muri uriya mwaka kubera ko ari bwo bari bazi neza ko ‘koko’ ari ho ari.

Ati: “Ubusanzwe twohereza impapuro zo guta muri yombi runaka, ari uko twamaze kumenya ‘tudashidikanya’ ko koko ari mu gihugu runaka”.

Inyandiko y’ubushinjacyaha yemeza ifatwa n’iyoherezwa mu Rwanda rya Niyongira

Ashima Malawi ubushake yerekana mu gufata no kohereza u Rwanda abo rukurikiranyeho Jenoside kuko Niyongira aje asanga mugenzi we witwa Murekezi wafashwe mu mwaka wa 2019.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Repubulika Faustin Nkusi yavuze ko hari izindi mpapuro 63 zohererejwe Malawi ngo ifate abo u Rwanda rukurikiranyeho Jenoside.

Kuri we ngo n’ubwo abo Malawi yoherereje u Rwanda abantu babiri byerekana ko ifite ubushake bwo kurwoherereza abo rukurikiranyeho kiriya cyaha.

Ati: “ Ushobora kuvuga ko impapuro z’abagomba gufatwa ari nyinshi, nibyo ariko ubushake burahari, ubufatanye burahari, inzego zacu n’iza Malawi birakorana hafi na hafi, amakuru aratangwa kandi twizeye ko n’abandi bazoherezwa…”

Théoneste Niyongira akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye mu cyahoze ari Komini Ndora.

Ubu ni Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version