Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai

Ubuyobozi muri Ambasade y’u Rwanda mu Leza zunze ubumwe bw’Abarabu buvuga ko hari Umunyarwandakazi witwa  Jeanne Uwayo Harrison wapfiriye i Dubai.

Uyu mugore yari afite n’ubwenegihugu bwa Kenya.

Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu yihanganisha umuryango wa Jeanne Uwayo Harrison.

Yaguye mu bitaro biri Dubai amaze iminsi arwaye.

- Advertisement -

Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu Bwana Emmanuel Hategeka avuga ko umuryango mugari w’abakozi ba Ambasade bafashe mu mugongo umuryango wa nyakwigendera.

Emmanuel Hategeka nawe aherutse gupfusha Nyina.

Nyina yatabarutse afite abuzukuru 21 n’abuzukuruza 27.

Umubyeyi wa  Ambasaderi Emmanuel Hategeka yitwa  Mukamukomeza Monique.

Yavutse tariki ya 01, Mutarama, 1930. Yapfuye afite imyaka 91.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version