Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Azerbaijan Ilham Aliyev bayoboye igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ibihugu byombi mu mikoranire mu burezi, ubuhinzi, serivisi zo mu kirere n’ubucuruzi.
Hakurikiyeho ibiganiro byabereye mu muhezo bizwi nka tête-à-tête, byahuje Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Azerbaijan, Ilham Aliyev byibanze ku bufatanye buhuriweho n’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Nyuma baza kuganira n’itangazamakuru.
Kagame yavuze ko u Rwanda na Azerbaijan byifuza gushimangira umubano n’ubufatanye bibyara umusaruro ufatika ku bihugu byombi.
Perezida Kagame avuga ko abanya Azerbaijan bagomba kumva ko bafite inshuti mu Rwanda by’umwihariko no muri Afurika muri rusange.
Asanga ari ngombwa ko amasezerano yamaze gusinywa akwiye gukurikirwa n’ibikorwa byihuse kugira ngo ibihugu byombi byunguke.
Ati: “Turifuza kurushaho gukomeza kongera imbaraga no kudatezuka kugira ngo twizere ko izo mbaraga z’ubufatanye zitanga umusaruro kuri twese.”
Kuri uyu wa Gatanu Tariki 19, Nzeri, 2025, nibwo Perezida Kagame yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Heydar Aliyev mu Murwa Mukuru Baku muri Azerbaijan ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Gen (Rtd) James Kabarebe.
Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame yasuye urwibutso rwa Alley of Honor, yunamira Heydar Aliyev wabaye Perezida wa Gatatu w’iki gihugu na Zarifa Aliyeva wari umugore we.
Perezida Kagame kandi yanashyize indabo ku rwibutso rw’intwari zaharaniye guhesha ubwigenge n’ubusugire bwa Azerbaijan.
Azerbaijan ni Repubulika, ikaba igihugu kiri hagati y’Uburayi na Aziya.
Gikora kuri Armenia, Turikiya, Georgia, Uburusiya na Iran.
Umurwa mukuru ni Baku, igihugu kikaba gituwe n’abantu Miliyoni 10.
Abenshi mu bagituye ni Abisilamu (97.3%), Abakirisitu(2.6%), hakaza andi madini yiganjemo na gakondo.
54 % by’ubutaka bw’iki gihugu burahingwa kandi kijyambere.
Gikize kandi kuri Petelori n’ibiyikomokaho birimo ahanini Gazi.
Urwego rwacyo rw’imari narwo ruri hejuru nk’uko bimeze mu byerekeye siyansi na tekinoliji.