Perezida Donald Trump yanditse kuri Truth Social-urubuga nkoranyambaga yashinze- ko niba Abatalibani badasubije Leta zunze ubumwe z’Amerika ikibuga cy’indege cya Bagram, bazahura n’akaga.
Iki kibuga kiri muri Afghanistan kikaba cyarubatswe n’Abanyamerika mu myaka bamaze basa n’abafashe iki gihugu ubwo bahirukanaga Abatalibani mu myaka irenga 22 ishize.
Hari mu ntambara Amerika yarwanaga nabo ibashinja gucumbikira no gutoza abarwanyi ba Al Qaeda bafashaga Oussama Ben Laden Amerika yiciye muri Pakistan mu mwaka wa 2011.
Ikibuga cya Bagram kiri mu Ntara ya Parwan muri Afghanistan,
Kuri Truth Social, Trump yanditse ati: “ Niba Afghanistan idasubije ikibuga cya Bagram abacyubatse ari bo Leta zunze ubumwe z’Amerika, izahura n’ibintu bibi cyane.”
Trump kandi yabwiye abanyamakuru ko hari ibiganiro Ibiro bye biri kugirana n’ubutegetsi bwa Afghanistan kuri iyi ngingo, gusa kuri Truth Social akemeza ko nibwinangira ibintu bizabubana bibi.
Nyuma y’ibitero by’indege abarwanyi ba Al Qaeda bagabye muri Amerika Tariki 11, Nzeri, 2001, Amerika yahise itangiza intambara muri Afghanistan kuko ari ho Ben Laden yabaga.
Iki gihugu cyayoborwaga n’Abatalibani, ariko ntizahamusanga kuko yaje guhungira muri Pakistan ari naho zamutsinze ubwo yabaga ahitwa Abbottabad.
Abatalibani baje gutsindwa bahungira mu bice by’imisozi ihanamye cyane y’iki gihugu, bakomeza kuhakambika no kubuza amahwemo ingabo za Amerika.
Mu mwaka wa 2021, bongeye kwigarurira iki gihugu, Amerika icyura ingabo zayo.
Nyuma yo kuhabirukana, i Parwan zahubatse ikibuga kinini kigwaho indege z’intambara nini kandi nyinshi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afghanistan yatangarije kuri X/Twitter ko hari ibiganiro na Washington biri gukorwa kuri iki kibazo.
Kiriya kibuga ubu kiri mu biganza bya Minisiteri y’ingabo za Afghanistan kikagira ubushobozi bwo kugwaho indege nini nka Lockheed Martin C-5 Galaxy.
Gifite ahandi harenga hatatu haparika indege z’intambara, kikagira ibitaro, aho abasirikare baba, aho barira, aho barwama, aho bakorera imyitozo kikagira n’ibitaro byakwakira abarwayi 50, aho babagira abantu, aho babavurira amenyo n’amagufa n’ikoranabuhanga rihambaye mu kuyobora indege z’intambara.
Iki kibuga kandi gituranye n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kabul, Umurwa mukuru wa Afghanistan.