U Rwanda Rwasubije u Burundi Amato n’Imitego Byafatiwe Muri Rweru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwashyikirije ubwa Komini Busoni ibikoresho birimo amato gakondo 22, ingashyo 31, imitego 23 n’ibindi byafatanywe abarobyi b’Abarundi barimo kuroba mu kiyaga cya Rweru, barenze imbibi bakagera ku ruhande rw’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi ku kiyaga cya Rweru mu Karere ka Bugesera.

Ni ibiganiro byakurikiye ibiheruka guhuza Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel Gasana, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice na bagenzi babo b’Intara za Kirundo na Muyinga, ku wa 25 Ukwakira 2021. Bahuriye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, baganira ku ngamba zo kunoza umubano ku mpande zombi.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangaje ko “Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwashyikirije Musitanteri wa Komine Busoni mu Ntara ya Kirundo, ibikoresho bitandukanye birimo amato ya gakondo 22, ingashyo 31,imitego 23 n’ibindi byafatanywe abarobyi b’abarundi barimo kuroba mu kiyaga cya Rweru barenze imbibi.”

- Advertisement -

Musitanteri Nsavyimana Dismas yashimye iki gikorwa, avuga ko ari umusaruro w’ibiganiro biherutse guhuza ba Guverineri b’Intara ku mpanze zombi.

Yijeje ubufatanye mu gukomeza kwigisha abaturage amategeko agenga umupaka no guhana abawukoresha binyuranyije n’amategeko, nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.

Kugeza ubu u Rwanda n’u Burundi bikomeje urugendo rwo kuzahura umubano, aho mu minsi ishize byanahererekanyije abantu bagiye bakora ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi, bagafatwa.

Mu kwezi gushize Leta y’u Burundi yashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, nyuma y’igihe narwo ruyishyikirije abandi bantu 21 bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Ni umuhango witabiriwe n’Ingabo na Polisi ku bihugu byombi
Abayobozi bagenzura ibintu byose byafashwe
Ubwato n’imitego byafashwe byasubijwe u Burundi
Izi ni ingashyo zifashishwaga n’abarobyi

U Burundi Bwashyikirije U Rwanda Abarwanyi 11 Ba FLN

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version