Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwatangaje Ibyaruteye Kutitabira Inama Yari Bubere Muri Angola
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwatangaje Ibyaruteye Kutitabira Inama Yari Bubere Muri Angola

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 December 2024 6:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko mu nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14, Ukuboza, 2024 yahuje ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda( Olivier Nduhungirehe) na DRC( Therese Kayikwamba Wagner) yarangiye hatumvikanywe ku ngingo y’uko M23 nayo ikwiye gutumizwa mu biganiro by’amahoro byari byabazinduye.

Ni imwe mu mpamvu zatumye inama yari buhuze Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa DRC Felix Tshisekedi yari bube kuri iki Cyumweru isubikwa.

Indi mpamvu ikubiye mu itangazo rya MINAFFET ni uko ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatandatu bitageze ku ngingo ikomeye irebana n’ibyo DRC yigeze kuvuga, binyuze kuri Perezida Tshisekedi, by’uko Kinshasa ishaka guhirika ubutegetsi bw’i Kigali, iby’uko ikorana n’imitwe y’abashaka gutera u Rwanda barimo FDLR, Wazalendo, Guverinoma y’Uburundi, bikiyongeraho n’amacenga u Rwanda ruvuga ko DRC ikoresha muri uyu mukino.

Itangazo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yashyize kuri X rivuga ko nubwo ibintu ari uko bimeze, hakiri igihe kigenwa n’ibyo umuhuza, ari we Angola, ashaka kugira ngo DRC ishyire mu bikorwa ibyo isabwa.

u Rwanda rwavuze icyatumye rutitabira ibiganiro byari bube kuri iki Cyumweru

U Rwanda ruvuga ko igihe cyose ibintu bizaba byashyizwe mu buryo kandi uruhande rwa DRC rwiteguye kubikurikiza mu buryo buzira amacenga ya Politiki, rwiteguye kuzashyira mu bikorwa ibyo ruzaba rusabwa.

Indi wasoma:

Ibiganiro Hagati Ya Kagame Na Tshisekedi Ntibikibaye

TAGGED:AmahoroFDLRfeaturedIntambaraKagameM23NduhungireheRwandaTshisekediWazalendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article BBC Yahagaritswe Gukorera Muri Niger
Next Article Ikipe Ya Volley Mu Nteko Y’u Rwanda Yatsinze Iya EALA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?