Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa mbere wa Basketball mu bagabo waraye uyihuje n’iya Ivory Coast yatangiye itsindwa ku manota 78, yo ifite 70.
Muri uyu mukino wari uwa mbere mu itsinda rya mbere (Group A), ikipe y’u Rwanda yari yatangiye ikina neza gusa ntibyatinze ngo bigere ku munota wa nyuma.
Kuva watangira, wari ushyushye amakipe yegeranye mu manota ndetse agace ka mbere karangiye amanota angana, ari 14 ku yandi.
Agace ka kabiri karangiye ari ak’u Rwanda kuko rwari rufite amanota 23 kuri 22.
Aka gatatu katsinzwe na Ivory Coast ku manota 21 kuri 18, n’aho aka kane gatsindwa na Ivory Coast ku manota 21 kuri 15 y’u Rwanda.
Umukinnyi Matt Costello w’ikipe ya Ivory Coast ni we watsinze amanota menshi kuko yatsinze 27, akurikirwa na Ntore Habimana w’u Rwanda we watsinze amanota 21.
U Rwanda ruzongera gukina ku wa Gatanu Tariki 15, Kanama, 2025 saa kumi n’imwe z’umugoroba, iyi mikino ikaba irimo kubera muri Angola.