Abaturage bo mu Karere ka Rusizi cyane cyane abahahira mu isoko ry’i Gihundwe bavuga ko kugura ihene yo kubaga ku bunani ari undi mushinga uhenze kuko hari izigura Frw 160,000.
Icyashara cy’abaguzi bava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nicyo cyatumye igiciro cy’ihene kikuba hafi gatatu.
Ihene zirahenze ku buryo iyaguraga Frw 100,000 mu byumweru bicye byabanjirije Noheli, ubu igura Frw 160,000 kandi abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo ntibatinya kuyishyura.
Bituma Abanyarwanda badashobora kwigondera iki giciro, bikababuza kurya inyama y’ihene kandi ikundwa na benshi.
Hari umuturage witwa Kagorora Emmanuel wabwiye Imvaho Nshya ko ubwo yajyaga kugura ihene yitwaje Frw 60,000 bamubwiye ko ayo atari amafaranga yo kugura ihene.
Ati: “Birakabije cyane…Ariya mafaranga yo nta Munyarwanda wayatanga kuko bo bazana make. Nari nazanye Frw 60.000 nzi ko mbona isekurume nziza ariko iyo natekerezaga kuri ayo mafaranga nasanze igura Frw 100.000.”
Ku rundi ruhande, hari umuturage wo muri DRC nawe watunguwe no kumva uko igiciro cy’ihene kifashe.
Yavuye i Bukavu afite Frw 65,000 ageze i Rubavu asanga igiciro ni Frw 100,000 arumirwa!
Mapendo yari asanzwe agura ihene ku Frw 40,000 ariko iyaguraga ayo mafaranga muri iki gihe iragura Frw 75,000, naho iyaguraga Frw 65,000 iragura Frw 100,000, hakaba n’izigura Frw 120,000.
Abaturage bavuga ko igiciro cyo hejuru kitari ku ihene gusa, ahubwo n’intama zihenze kuko hari izigura Frw 75,000.
Umuyobozi wungirije wa Koperative icuruza amatungo magufi, ikaba ari nayo rukumbi ikora ubwo bucuruzi mu Mujyi wa Rusizi witwa Munyaneza Valens, yavuze ko n’ubusanzwe amatungo magufi ahenda, icyakora akemeza ko muri iyi minsi yarushijeho.
Ati: “Itungo rigufi ryihagazeho. Birasaba kongera imbaraga mu bworozi bwayo kuko akenerwa na benshi kandi ari make. Ibiciro byayo birenga ubushobozi bw’Abanyarwanda ariko Abanyekongo benshi bo bayigondera”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre ati: “Si ihene gusa kuko nta kitwa igikomoka ku matungo kidahenze cyane muri iyi minsi mikuru. Kuri Noheli ikilo cy’inyama z’inka cyaguraga Frw 7000 ndetse kikagera no Frw 8 000 kandi ubusanzwe kitarenzaga Frw 5000. Biraterwa n’uko iminsi mikuru nk’iyi abantu barya inyama cyane”.
Abaturage ba DRC ngo ntibajya baciririkanya mu byo kugura inyama, ahubwo barishyura, bigatuma Abanyarwanda badahangana nabo kuri iyo ngingo.
Gitifu Iyakaremye avuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, ari ngombwa ko abaturage borora ihene cyangwa andi matungo magufi kugira ngo byibura barye ayo biyororeye kuko kuyagura byo bigaragara ko ari icyitonderwa.