Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwatashye Uruganda Rukora Toni 100,000 Z’Ifumbire
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Rwanda Rwatashye Uruganda Rukora Toni 100,000 Z’Ifumbire

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 December 2023 7:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ikigo cyo muri Maroc, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prof Jean Chyrsostome Ngabitsinze yatashye uruganda rukora ifumbire ingana na toni 100,000 ku mwaka.

Rwubatswe mu gace kahariwe inganda ka Bugesera, bakaba bararwise Rwanda Fertiliser Blending Plant, rugahurirwaho n’ikigo kitwa Rwanda Fertiliser Company (RFC) gifatanyije n’ikindi cyo muri Maroc kitwa OCP Group.

Kubaka uru ruganda biri mu bikorwa by’ingenzi byerekana ubufatanye hagati y’u Rwanda na Maroc kuva aho umwami wayo Mohammed VI  asuye u Rwanda mu mwaka wa 2016 hari mu Ukwakira.

Muri urwo ruzinduko, u Rwanda na Maroc basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo no gufatanya mu by’ubuhinzi binyuze mu kubaka uruganda rukora ifumbire.

Abarwubatse bavuga ko ruzajya rukora toni 100,000 ku mwaka kandi uyu ni umusaruro uhagije kubera ko ubusanzwe u Rwanda rukenera ifumbire ingana na toni 85,000 ku mwaka ikaba yabonekaga biturutse kuyo abacuruzi batumizaga hanze.

Minisiteri y’ubucuruzi ivuga ko ifumbire izava muri ruriya ruganda izacuruzwa no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzangira gusohora ifumbire yose ku kigero cyuzuye neza mu mwaka wa 2025.

Abashyitsi batashye uru ruganda
Minisitiri Ngabitsinze
TAGGED:AbaturageBugeserafeaturedIfumbireMarocNgabitsinze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muganga Yahawe Ipeti Rya General W’Inyenyeri Enye
Next Article Nyanza: Abateraga Ikiraka Muri RAB Baguye Mu Kizenga Barapfa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Musanze: Polisi Yabatunguye Bari Gukora Inzoga Zitemewe

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Minisitiri W’Umutekano Asaba Abaturage Kuzirikana Ko Umutekano Ugira Ikiguzi

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

You Might Also Like

Mu Rwanda

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?