Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwatsinze Tanzania Mu Mikino Yo Guharanira FIBA U16 Zone
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

U Rwanda Rwatsinze Tanzania Mu Mikino Yo Guharanira FIBA U16 Zone

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 June 2023 9:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball  y’abatarengeje imyaka 16 yatsinze irusha cyane  iya Tanzania ku manota 142-48.

Hari mu mukino wa kabiri mu yo gushaka itike y’Imikino Nyafurika “FIBA U16 Zone V African Basketball Championship qualifiers”.

Hari mu mukino waraye ubereye i Kigali ubera muri Lycée de Kigali.

Kuva mu ntangiriro z’umukino kugeza urangiye, u Rwanda rwitwaye  neza cyane kuko rwakomeje gutsinda.

Tanzania yo byari ugusunika ngo irebe ko yagira icyo ihakura ariko ntacyo yahakuye kigaragara.

Agace ka mbere karangiye u Rwanda rutsinze amanota 35 kuri 13 ya Tanzania.

Mu gace ka kabiri u Rwanda rwakomeje kuyobora umukino rutsinda amanota menshi rubifashijwemo na Senkomane Ricardo Gomez na Nshimiye Joseph.

U Rwanda rwari rufite amanota 69 kuri 24 ya Tanzania.

Ubwo haburaga iminota ibiri n’igice ngo agace ka gatatu karangire, Ntigurirwa Juru Cédric yatsinze amanota abiri yuzuza 100 ku ruhande rw’u Rwanda.

Aka gace karangiye u Rwanda rufite amanota 112 kuri 37 ya Tanzania.

Mu gace ka nyuma, umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Habiyaremye Patrick yinjije mu kibuga Kabutura Ian Cruz ufite abafana benshi muri Lycée de Kigali biganjemo abo bigana muri iki kigo.

Muri rusange umukino warangiye u Rwanda rutsinze Tanzania amanota 142-48 uba umukino wa mbere iyi kipe itsinze nyuma yo gutsindwa uwa mbere na Uganda.

Senkomane Ricardo Gomez ni we watsinze amanota menshi (35).

Ku wa Gatanu, tariki 30 Kamena 2023 nibwo iyi mikino izasozwa, aho Uganda izakina na Tanzania mu gihe u Rwanda ruzakina n’u Burundi mu mukino utagize icyo uvuze kuko u Burundi bwakuwe mu irushanwa kubera kubeshya imyaka.

Iyi mikino izatanga ikipe imwe izahagararira Akarere k’Iburasirazuba (Zone 5) mu Mikino Nyafurika izabera i Monastir muri Tunisia kuva tariki 13 kugeza ku ya 23 Nyakanga 2023.

TAGGED:BaskeballImikinoLyceeeRwandaTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gisagara: Bakoreraga Inzoga Mu Ishyamba Rya Leta
Next Article Perezida Kagame Yahaye Abayobozi Amabwiriza Barayazinzika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?